Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yaganiriye na mugenzi we w’u Buholandi

Ambasaderi w’u Buholandi mu gihugu cya Tanzania, Weibe de Boer yaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda Major General Charles Karamba, uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.

Urubuga rwa Internet rwa Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, rwatangaje ko aba bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zijyanye n’inyungu ibyo bihugu byombi bihuriyeho ndetse n’ubutabera.

Igihugu cy’u Buholandi cyatangiye gufasha u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa, batera inkunga ibikorwa byo gusana Igihugu, gufasha inzego z’ubutabera, ubuhinzi, gukwirakwiza amazi meza mu baturage n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Mu mwaka ushize, itsinda ry’abasirikare 150 b’Abaholandi baje gukorera imyitozo mu Rwanda, mu gihe cy’ibyumweru 3 bamaze, bakoze imyitozo inyuranye yabereye mu ishuri rya gisirikare rya Gabiro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka