Ambasaderi Vincent Karega yagaragaje ko u Rwanda rwifuriza RDC amahoro

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagaragaje ko ibihugu bituranye na RDC biyifuriza ituze n’iterambere.

Ambasaderi Vincent Karega ahura na Perezida wa Sena ya RDC
Ambasaderi Vincent Karega ahura na Perezida wa Sena ya RDC

Ubwo aheruka gusura Perezida wa Sena muri RDC Modeste Bahati, Ambasaderi Vincent Karega yatangaje ko iterambere rya RDC ari ingirakamaro ku mugabane wa Afurika ndetse no ku bihugu byose bituranye.

Ambasaderi Karega yavuze ko ashyigikiye icyemezo cya Perezida Félix Tshisekedi, cyo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, ahabaye indiri y’imitwe yitwaza intwaro.

Ati: “Dushyigikiye amahoro, iterambere n’ubufatanye na DRC. Dushyigikiye ibikorwa byose byakozwe na Guverinoma ya Congo mu kugarura amahoro mu gihugu, haba mu bikorwa bimwe cyangwa ibyakozwe ku bufatanye n’ibihugu duturanye.”

Perezida wa Repubulika, Félix Tshisekedi aherutse gushyiraho abayobozi bo mu nzego z’umutekano mu Ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru kugira ngo bashobore kugarura umutekano muri izi Ntara zimaze kuba isibaniro ry’imitwe yitwaza intwaro.

Muri Kivu y’Amajyaruguru, inyeshyamba za ADF na FDLR ntizishobora kumara kabiri zidashimuse abaturage cyangwa ngo zitware ibyabo, mu gihe abana b’Abanyecongo zibajyana mu gisirikare bikarangira na bo bakuriye mu bikorwa byo guhungabanya umutekano.

Nyuma y’uko hashyizweho abasirikare ku buyobozi bw’Intara muri Kivu y’Amajyaruguru abayobozi 6 b’imitwe yitwaza intwaro batangaje ko biteguye gushyira intwaro hasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka