Ambasaderi Uwihanganye Jean de Dieu yatunguwe n’ubwiza bwa Singapore

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore Jean de Dieu Uwihanganye yatunguwe cyane n’ibyo icyo gihugu cyagezeho mu gihe cy’imyaka 50 gusa.

Ambasaderi Uwihanganye Jean de Dieu yashimye iterambere Singapore igezeho
Ambasaderi Uwihanganye Jean de Dieu yashimye iterambere Singapore igezeho

Ibi yabitangaje abicishije kuri twitter, avuga ko u Rwanda nirukomeza mu nziza rurimo na rwo ruzabasha kubigeraho.

Ambasaderi Uwihanganye yasimbuye Ambasaderi Guillaume Kavaruganda. Ubwo Uwihanganye yari amaze kwicara mu biro bye bishya, areba hanze y’inyubako akoreramo, ngo yatunguwe n’ubwiza bw’Umujyi wa Singapore.

Mu butumwa bwe yasangije abamukurikira kuri Twitter, yavuze ko igihugu nka Singapore kitari gifite ubutunzi cyabashije kwigeza kure, bityo ko ari urugero rwiza ku Rwanda.

Yagize ati “Aho nicaye mu biro byanjye bishya bya Ambasade y’ u Rwanda muri Singapore, ndabasha kureba ubwiza n’iterambere by’iki gihugu. Ndibaza ukuntu babigezeho mu myaka 50 gusa.”

Ubwo butumwa bwe bukomeza buvuga ko n’u Rwanda ruzabigeraho kandi Abanyarwanda bose bafatanyije.

Yagize ati “Nta butunzi kamere igihugu gifite, ubugari bwacyo bungana na Kigali, rero u Rwanda nirukomeza icyerekezo rurimo ndetse no gukora cyane, u Rwanda ruzabigeraho, rero mureke dukore.”

Abakurikira Ambasaderi Uwihanganye, barimo na Ambasaderi Oliver Nduhungirehe, bashimye ubwo butumwa yanditse kandi bavuga ko bamwitezeho kuzabahagarira neza banamwifuriza kuzagira imirimo myiza.

Uwitwa Lizinde Malik Shaffy yagize ati “Tukwifurije amahirwe masa ku rugendo rushya utangiye kandi uzaheshe u Rwanda ishema”

Ambasaderi Uwihanganye Jean de Dieu azwiho kuba yaraminuje mu bijyanye n’imyubakire. Akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi bitatu kuri Twitter akaba ari umwe mu bayobozi b’u Rwanda bakiri bato kandi batanga icyizere mu guteza imbere u Rwanda, dore ko mbere yo kuba Ambasaderi yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezo.

Aya ni amwe mu mafoto Ambasaderi Uwihanganye yakoresheje agaragaza ubwiza bwa Singapore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yes Rwanda nayo ishobora kuzaba nka Singapore.It is a matter of time.Ikibazo nuko nta muntu umenya ejo hazaza.Nobody knows the future except God.Icyo tuzi neza nuko Imana yashyizeho umunsi w’imperuka nkuko ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga.Gusa abantu benshi,harimo n’abatemera bible,bavuga ko imperuka iri hafi,nubwo batazi umwaka.Bible idusaba kwitegura,tugashaka imana,ntiduhere mu gushaka ibyisi gusa.Abashaka imana,bakabifatanya n’akazi gasanzwe,nibo bonyine bazarokoka ku munsi w’imperuka,bakaba muli paradizo nkuko bible ivuga.

hitimana yanditse ku itariki ya: 22-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka