Amb Dan Munyuza yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Oman

Ambasaderi Dan Munyuza yashyikirije Umwami wa Oman, Nyiricyubahiro Haitham bin Tariq Al Said inyandiko zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri icyo gihugu.

Amb Dan Munyuza yashyikirije Umwami wa Oman inyandiko zimwererera guhagararira u Rwanda
Amb Dan Munyuza yashyikirije Umwami wa Oman inyandiko zimwererera guhagararira u Rwanda

Ambasade y’u Rwanda mu Misiri, ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko uyu muhango wabaye kuwa Mbere tariki 03 Kamena 2024 mu Ngoro y’Umwami ya Al Baraka.

Ambasaderi Dan Munyuza azahagararira inyungu z’u Rwanda muri Oman, akaba asanzwe afite icyicaro i Cairo mu Misiri aho asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda.

Mu butumwa bwa Amabasade y’u Rwanda mu Misiri kandi buvuga ko, Amb Dan Munyuza yanashyikirije Umwami Haitham bin Tariq Al Said intashyo za Perezida Paul Kagame, amugaragariza ko u Rwanda rushima cyane umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma yo kumushyikiriza izo nyandiko bagiranye ibiganiro
Nyuma yo kumushyikiriza izo nyandiko bagiranye ibiganiro

Mu ntangiriro za Kanama 2023 nibwo inama y’Abaminisitiri yashyizeho abayobozi bashya mu nzego zitandukanye z’igihugu, aho Dan Munyuza wari uherutse gusimburwa ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri.

Dan Munyuza yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri asimbuye Alfred Kalisa wari muri izo nshingano. Hari hashize amezi ane Munyuza asimbuwe ku buyobozi bwa Polisi y’Igihugu.

U Rwanda na Oman bifitanye umubano wa dipolomasi watangiye mu mwaka wa 1998, ubufatanye hagati y’ibihugu byombi wibanda mu nzego zirimo uburezi, ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka