Amafoto: Perezida Kagame yitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Tanzania

Kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukuboza 2021, Perezida Paul Kagame yifatanyije n’Abanyatanzania mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize icyo gihugu kibonye ubwigenge, nyuma yo kwibohora ubukoloni bw’Abangereza.

Ku itariki 9 Ukuboza 1961, nibwo Tanzania, icyo gihe yitwaga Tanganyika yabonye ubwigenge, ibuhawe n’Abakoloni b’Abongereza. Icyo gihugu cyiswe Tanzania ku itariki 26 Mata 1964, nyuma y’uko Tanganyika yihuje na Zanzibar yo yari yarabonye ubwigenge ku itariki 10 Ukuboza 1963. Ibyo bihugu byombi byiyemeje kwishyira hamwe bikora igihugu cya Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania. Perezida wa mbere wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania yabaye Mwalimu Julius Nyerere Kambarage, wayoboye icyo gihugu kugeza mu 1985.

Perezida Kagame asuhuzanya na Perezida Samia Suluhu wa Tanzania
Perezida Kagame asuhuzanya na Perezida Samia Suluhu wa Tanzania

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Tanzania imaze ibonye ubwigenge, byaranzwe n’akarasisi k’ingabo z’icyo gihugu, bamwe bambaye impuzankano zambarwaga n’abasirikare muri icyo gihe Tanzania ibona ubwigenge, ndetse banerekana ubwoko bw’imbunda bwakoreshwaga muri iyo myaka. Ingabo kandi zerekanye ibikoresho zifite muri iki gihe byo gukomeza kurinda ubusugire bwa Tanzania. Izo ntwaro zigizwe n’indege z’intambara n’ibifaru, amato y’intambara ndetse n’ibindi.

Hari kandi Abahanzi na za Korari zitandukanye. Abitabiriye ibyo birori bahawe umwanya wo kuvuga amateka yaranze Tanzania muri iyo myaka imaze ibonye ubwigenge, bakabikora mu buryo bwa gihanzi, bavuga ibigwi by’abagiye bayobora Tanzania uhereye kuri Mwalimu Julius Nyerere kugeza kuri Perezida Samia Suluhu Hassan, uyoboye Tanzania muri iki gihe, akaba yaragiye ku butegetsi asimbuye Perezida John Pombe Magufuli wapfuye atarangije manda ye ya kabiri yari amaze gutorerwa.

Mu ijambo rye kuri uyu munsi mukuru w’isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge bwa Tanzania, Perezida Samia Suluhu yashimiye Abanyatanzaniya n’abagize uruhare bose mu gutegura ibirori by’uyu munsi, ariko ashimira cyane abashyitsi baturutse hirya no hino baje kwifatanya n’Abanyatanzania muri ibyo birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 Tanzania imaze ibonye ubwingenge.

Mu bashyitsi yashimiye baje kwifatanya n’Abanyatanzania, harimo Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Undi witabiriye ibyo birori ni Perezida w’Ibirwa bya Comoros Azali Assoumani, akaba na Visi Perezida wa Afurika yunze ubumwe(AU), hari kandi Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Perezida Samia Suluhu akaba yamushimiye ko yaje kwifatanya na bo.

Perezida Samia Suluhu kandi yanashimiye Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique na we wari witabiriye ibyo birori. Hari kandi Bazombanza Prosper Minisitiri w’Intebe w’u Burundi waje ahagarariye Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, hari na Jean-Michel Sama Lukonde Kyenge, Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo waje ahagarariye Perezida Félix Tshisekedi. Hari kandi Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bwa Afurika n’abandi.

Nyuma y’ibyo birori, Perezida Samia Suluhu yakiriye ku meza abo bashyitsi batandukanye baje kwifatanya na Tanzania muri ibyo birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 ishize Tanzania ibonye ubwigenge.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka