Alassane Ouattara wari urangije manda ze yatangaje ko aziyamamariza kongera kuyobora Côte d’Ivoire

Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara ku wa Kane tariki ya 06 Kanama 2020 yatangaje ko azongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu, akaba ashaka kukiyobora muri manda ya Gatatu.

Alassane Ouattara
Alassane Ouattara

Uwo yari yaratanzeho umukandida yifuzaga ko yamusimbura, bwana Amadou Gon Coulibaly, yitabye Imana bitunguranye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga. Alassane Ouatara, mu kwemera kongera kwiyamamaza yagize ati: " Ni ukubera ko habayeho impamvu zidasanzwe, zitunguranye kandi ndakumirwa (cas de force majeure), kandi ni inshingano mfite ku baturage. Ndi umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki ya 31 Ukwakira”.

Ibi, akaba yabitangaje, mu gihe Côte d’Ivoire yizihiza imyaka 60 y’ubwigege kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Kanama 2020.

Perezida Ouattara kandi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati: "Nkurikije agaciro mpa ibyo niyemeje ndetse n’ibyo nasezeranyije abaturage, iki cyemezo mfashe ni ubwitange bukomeye kuri jyewe, kandi byose, nzabigeraho ku bw’urukundo mfitiye igihugu cyanjye.”

Mu kwezi kwa Werurwe 2020, Alassane Ouattara, urangije manda ye ya kabiri ku myaka 76, yari yatangaje ko atazongera kwiyamamariza kuyobora Côte d’Ivoire , ko agiye guha umwanya abakiri bato na bo bakayobora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka