Afurika Yunze Ubumwe yakuye Mali mu bihugu by’ibinyamuryango

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) urahamagarira abasirikare gusubira mu bigo bya gisirikare byihutirwa kandi nta yandi mananiza ndetse bagahagarika kwivanga muri politiki y’imiyoborere ya Mali.

Abasirikare bafashe ubutegetsi basabwe kubusubiza mu maboko y'abasivili
Abasirikare bafashe ubutegetsi basabwe kubusubiza mu maboko y’abasivili

Ku buryo bw’agateganyo, Mali yakuwe mu bihugu bigize Afurika Yunze Ubumwe, kandi ibyo ngo bigomba guhita bitangira kubahirizwa ako kanya bikimara gutangazwa, kandi ngo hari n’ibindi bihano icyo gihugu gishobora gukomeza gufatirwa bitewe na Coup d’Etat ya kabiri ikozwe n’abasirikare muri icyo gihugu inshuro ebyiri mu mezi icyenda gusa.

Mu itangazo ryaraye risohowe na Komite ishinzwe amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, ku wa kabiri tariki 1 Kamena 2021, rigira riti “Byanzuwe … uhereye ubu, Repubulika ya Mali ihagaritswe kuba yakwitabira ibikorwa ibyo ari byo byose bya Afurika yunze Ubumwe, amashami yayo ndetse n’ibigo byayo, kugeza ubwo imiyoborere yubahirije itegeko nshinga rya Mali izongera kugaruka muri icyo gihugu.”

Muri iryo tangazo ryasohowe na Komite ishinzwe amahoro n’umutekano, yaburiye igisirikare cya Mali ko niba kidusubije ubutegetsi mu maboko y’abasivili bari bahawe kuyobora Mali mu gihe cy’inzibacyuho, bazafatirwa izindi ngamba n’ibihano bikomeye.

Ibihano bya Afurika yunze Ubumwe bije bikurikirana n’iby’Umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika ( ECOWAS) wafatiye Mali mu mpera z’icyumweru gishize, kuko ECOWAS na yo yabaye ikuye Mali mu bihugu by’ibinyamuryango byayo.

Col. Assimi Goita ubu uyoboye Mali nyuma ya Coup d’Etat yabaye mu kwezi gushize kwa Gicurasi, yanagize uruhare muri Coup d’Etat yabaye muri Kanama 2020, bahirika ku butegetsi Perezida Ibrahim Boubacar Keita.

ECOWAS yahagaritse Mali kugeza muri Gashyantare 2022, iki kikaba ari cyo gihe giteganyijwe ko ubutegetsi buzasubira mu maboko ya Guverinoma y’Abasivili bazaba batowe mu buryo bunyuze mu nzira ya Demokarasi , nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ghana, Shirley Ayorkor Botchwey nyuma y’inama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka