Afurika y’Epfo yamaganye ibyo ishinjwa na Amerika byo kohereza intwaro mu Burusiya

Uhagarariye Leta zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika y’Epfo, yahamagajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Naledi Pandor, nyuma y’uko yavuze ko abizi neza ko ubwato bw’u Burusiya bwaje gufata intwaro muri Afurika y’Epfo.

Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa hamwe na Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin. Ibihugu byombi biravugwaho kugirana ubucuti, bikaba bidashimishije Amerika
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa hamwe na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin. Ibihugu byombi biravugwaho kugirana ubucuti, bikaba bidashimishije Amerika

Abayobozi ba Afurika y’Epfo bamaganye ibyo bashinjwa na Leta zunze Ubumwe za Amerika, ko hari ubwato bw’u Burusiya bwaje gutwara intwaro ku cyambu kiri hafi ya Cape Town mu mpera z’umwaka ushize wa 2022.

Ku wa Kane tariki 11 Gicurasi 2023, Ambasaderi wa Amerika muri Afurika y’Epfo, Reuben Brigety, yavuze ko abizi neza ko hari ubwato bw’u Burusiya bwafatiwe ibihano na Leta zunze Ubumwe za Amerika bwaje gupakira intwaro buzikuye ahitwa ‘Simon’s Town base’ mu Kwezi k’Ukuboza 2022, akomeza avuga ko uko kohereza intwaro bitari mu murongo w’ibyo icyo gihugu cya Afurika y’Epfo cyari kiyemeje byo kutagira uruhare cyangwa uruhande kijyaho(neutrality) mu ntambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine.

Afurika y’Epfo ngo ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano mwiza n’u Burusiya ku Mugabane wa Afurika, na nyuma y’uko bugabye igitero muri Ukraine, ariko Afurika y’Epfo itangaza ko nta ruhande ibogamiyeho, kandi iri no mu bihugu byifashe mu bijyanye no gutora imyanzuro ya UN ku ntambara y’u Burusiya muri Ukraine (UN resolutions on the war).

Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, byatangaje ko iperereza rikuriwe n’umuntu wahoze ari umucamanza, rikurikirana ibyo birego bya Amerika.

Ku wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, Minisitiri ushinzwe ubugenzuzi bw’intwaro, akaba n’umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Afurika y’Epfo yavuze ko Igihugu cye kitigeze cyohereza intwaro mu Burusiya mu Kwezi k’Ukuboza 2022.

Minisitiri Mondli Gungubele avugira kuri Radio yo muri icyo gihugu yitwa ‘702 Radio’ yagize ati, “ Ntitwigeze twemeza iyoherezwa ry’intwaro n’imwe mu Burusiya...”

Gusa uwo muyobozi ntiyigeze avuga niba hari ubwato butwaye intwaro bwaba bwaravuye muri Afurika y’Epfo n’ubwo bitaba byari byemejwe n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.

Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko ibihugu bitanga intwaro cyangwa inkunga ku Burusiya, bizajya byangirwa kugera ku masoko ya Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka