Addis Ababa: Umuryango wa AU wamuritse ishusho ya Haile Selassie I

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) kuri iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019 wamuritse ishusho y’umwami w’abami (Emperor), Haile Selassie I, yubatswe ku cyicaro cy’uwo muryango i Addis Ababa muri Etiyopiya.

Ishusho ya Haile Selassie I yubatswe ku cyicaro cya AU
Ishusho ya Haile Selassie I yubatswe ku cyicaro cya AU

Umuhango wo gutaha iyo shusho wayobowe na perezida w’u Rwanda Paul Kagame akaba na perezida ucyuye igihe w’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Hari kandi umuyobozi wa komisiyo ya Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat, Minisitiri w’intebe wa Etiyopiya Abiy Ahmed na perezida wa Ghana Nana Addo Dankwa Akufo Addo .

Iyo shusho yubatswe mu rwego rwo guha agaciro umwami w’abami Haile Selassie I kubera uruhare yagize mu gutangiza uwo muryango mu 1963.

Icyo gihe witwaga Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA) cyangwa Organization of African Union (OAU) mu cyongereza.

Haile Selassie I yaharaniye ubumwe bw'abatuye ku mugabane wa Afurika
Haile Selassie I yaharaniye ubumwe bw’abatuye ku mugabane wa Afurika

Umwami w’abami Haile Selassie wa mbere, yavutse yitwa Tafari Makonnen Wordemikael taliki ya 23 Nyakanga 1892 aza gutanga taliki ya 27 Kanama 1975 yishwe akaba yari afite imyaka 83 y’amavuko. Yayoboye ubwami bwa Ethiopia kuva mu mwaka w’1930 kugeza mu mwaka w’1974 yitwa Haile Selassie wa mbere nk’izina ry’ubwami.

Izina rye rigaruka mu mateka cyane cyane y’iterambere rya Ethiopia ndetse n’irya Afurika yose muri rusange.

Ubwami bwe bwahiritswe n’agatsiko k’ingabo kitwaga Derg kari kayobowe na Mengistu Haile Mariam, ubu uri mu buhungiro muri Zimbabwe nyuma y’uko na we ahiritswe n’ingabo muri Gicurasi 1991.

Haile Selassie I akiri umwana
Haile Selassie I akiri umwana

Igitekerezo cyo kubaka ishusho ya Haile Selassie I cyazamuwe na perezida wa Ghana Nana Addo Dankwa Akufo Addo.

Addis Ababa muri Etiyopiya ku cyicaro cy’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kandi haboneka n’ishusho ya Kwame Nkrumah wahoze ayobora igihugu cya Ghana akaba afatwa nk’intwari kubera uruhare na we yagize mu gutangiza umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (OUA), waje guhinduka umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Ku cyicaro cy'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe hasanzwe hari ishusho ya Kwame Nkrumah na we wagize uruhare mu kuwutangiza
Ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe hasanzwe hari ishusho ya Kwame Nkrumah na we wagize uruhare mu kuwutangiza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nta kibi cyo kugira Ibibumbano bikwibutsa umuntu.Ikibi ni ugukoresha ibibumbano mu gusenga.Imana ni umwuka kandi idusaba ko ariyo yonyine dukorera ibimenyetso mu gusenga.Bible itubuza kubitunga mu nzu cyangwa ahandi hantu.Urugero,hari benshi bakoresha ibibumbano mu nzu,mu modoka,mu nsengero n’ahandi.Ngo ababirengaho bose bakabitunga bazarimbukana nabyo ku munsi w’imperuka.Bamwe babyita Bikira-mariya,Yesu cyangwa abandi batagatifu.Nyamara ni ibumba cyangwa ibiti babaaza,bagasiga irange.Nta muntu uzi uko Bikira-mariya cyangwa Yesu basaga.Muli make ni Idolatry kandi ni icyaha Imana yanga cyane.

hitimana yanditse ku itariki ya: 11-02-2019  →  Musubize

Ariko nkawe ko ibyo utabyemera bivuga ko atari byo. Umuntu aravuga ati BikiraMariya yarambonekeye ampa ubu butumwa kandi yari asa gutya, Birumvikana ko agereranya akurikije imbaraga Roho Mt yamuhaye zo gufata ishusho mu bwonko bwe, akabigereranyiriza abandi bagashunya.
Weho niba utekereza ko ibintu byose Imana yakoze cg byavuze biba muri Bible uri n’umusomyi mubiwa bible kuko handitswe ngo ’’hari n’ibindi byinshi Yezu yakoze bitanditswe nuri iki gitabo’’. Ubwo se uktekereza ko Imana itagira ubundi buryo bwo kubigeza ku bantu ? Mujye muyoba mwenyine. Umubyeyi wawe kuki wumva ko wamubumbira ishusho ukanga ko umubyeyi wa Yezu atayigira, niwe utabikwiye se? Yezu se nta bubasha buriya harya yagira bwo kwiyereka uwo ishaka? Shitani ihambira abantu ntibabimenye, bakumva ko ahubwo basobanukiwe kurusha abayitaje..

Charles yanditse ku itariki ya: 11-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka