Addis Ababa: Perezida Kagame agiye kuyobora inama ya nyuma nk’umuyobozi wa AU

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa gatandatu tariki 09 Gashyantare 2019 yageze i Addis Ababa muri Etiyopiya, mu nama rusange ya 32 y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, Perezida Kagame arayobora itangizwa ry’igitekerezo gishya kigamije guteza imbere ubushake mu iterambere ry’ubuzima, hagamijwe kugendana n’isi.

Iki gikorwa cyiswe ‘Africa Leadership Meeting: Investing in Health’, gihuza Abayobozi b’ibihugu na za Guverinoma, abayobozi mu by’ubucuruzi, ndetse n’imishinga ku rwego rw’isi yita ku by’ubuzima, ngo baganire ku buryo amafaranga ashorwa muri serivisi z’ubuzima yakwiyongera kandi akagera ku bo agenewe muri Afurika.

Abagomba gutanga ibiganiro muri iki gikorwa ni Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, Minisitiri w’intebe wa Norvege Erna Solberg, perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na Bill Gates.

Mu Rwanda, amafaranga ashorwa mu buzima yariyongereye ava kuri 6.7% by’ingengo y’imari yose mu 2015 agera ku 8%.

Abarenga 90% by’Abanyarwanda bafite ubwishingizi mu kwivuza, kandi bagakura mu mifuka yabo amafaranga atarenga 8% by’igiciro cy’ubuvuzi bwose bahabwa.

Kuri iki cyumweru tariki 10 Gashyantare 2019, Perezida Kagame azitabira inama isanzwe rusange y’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, aho azanasoreza imirimo ye y’umwaka umwe yari amaze ari umuyobozi wa Afurika yunze ubumwe.

Bimwe mu byagezweho igihe Perezida Kagame yari ku buyobozi bw’uyu muryango harimo ibijyanye n’itangizwa ry’imishinga minini igamije iterambere rya Afurika nk’isinywa ry’amasezerano y’isoko rusange CFTA, ay’urujya n’uruza, ibijyanye na pasiporo imwe ku banyafurika, ikigega cy’amahoro, ndetse n’ibijyanye no kunoza imikoranire y’ibihugu bya Afurika.

Iyi mishinga ni ikimenyetso cy’ubushake bw’abayobozi ndetse n’abaturage ba Afurika.

Perezida Kagame azakomeza ari umwe mu bagize troika, aka kakaba ari akanama kagirwa n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe mushya ari we Perezida Abdel Fattal el – Sisi, hamwe n’uzamusimbura.

Perezida Kagame kandi, azakomeza ayobore akanama gashinzwe amavugurura mu miyoborere y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika nk’uko yabishinzwe mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Kigali mu 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka