Abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Congo barizeza abaturage umutekano

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, Alphonse Munyantwali, hamwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barizeza umutekano abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Bumvikanye korohereza abakora ubuhahirane bwambukiranya impaka, icyakora bavuga ko abakora ubwo buhahirane bagomba kwirinda ibyaha
Bumvikanye korohereza abakora ubuhahirane bwambukiranya impaka, icyakora bavuga ko abakora ubwo buhahirane bagomba kwirinda ibyaha

Babitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 04 Gashyantare 2020 mu nama yabahurije mu Karere ka Karongi.

Ni inama yari igamije kuganira ku buhahirane bwambukiranya imipaka hagati y’Intara zombi, kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka hamwe no gukomeza ingamba zikumira icyorezo cya Ebola cyabonetse muri Congo kuva muri 2018.

Guverineri Munyantwali aganira n’itangazamakuru, yatangaje ko bumvikanye gukomeza gukorera hamwe mu korohereza abaturage gukora ubuhahirane bwambukiranya imipaka ndetse bakazajya bahura mu kureba ibyateza imbere intara bayobora.

Guverineri Munyantwali yagaragaje ko bagiye kuzajya bafatanya mu kongera isuku ikorerwa ku mupaka no guhashya ibyaha birimo kwinjiza ibicuruzwa ku buryo bunyuranije n’amategeko, ubujura n’ibindi byaha bihanwa n’amategeko.

Guverineri Théo Ngwabidje Kasi wari uherekejwe n’inzego z’umutekano n’abinjira n’abasohoka, yatangaje ko abayobozi bo ku mupaka ku mpande zombi bagiye kuzajya bahura mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane bwambukiranya umupaka no gukemura ibibazo bihaboneka, guhura kw’abayobozi bikava kuri Guverineri bikagera no ku buyobozi b’uturere.

Bumvikanye korohereza abakora ubuhahirane bwambukiranya impaka, icyakora bavuga ko abakora ubwo buhahirane bagomba kwirinda ibyaha.

Guverneri Munyantwali yakira mugenzi we wa Kivu y'Amajyepfo, Guverneri Théo Ngwabidje Kasi
Guverneri Munyantwali yakira mugenzi we wa Kivu y’Amajyepfo, Guverneri Théo Ngwabidje Kasi

Intara ya Kivu y’Amajyepfo ihana imbibi n’uturere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi two mu Ntara y’Uburengerazuba mu Rwanda. Iyo ntara ya muri Congo n’iyo mu Rwanda, zombi zihujwe n’amazi y’ikiyaga cya Kivu. Icyakora muri aya amazi hagiye haboneka ibibazo by’ubujura by’amato. Abayobozi bombi hamwe n’inzego z’umutekano bagiye gushyira hamwe mu kubikurikirana no kubishakira igisubizo.

U Rwanda ruzungukira ku gufatanya n’ubuyobozi bwa Congo ku mupaka mu kurwanya magendu zoherezwa mu Rwanda hamwe no kurwanya ibiyobyabwenge birimo urumogi.

Guverineri Théo Ngwabidje Kasi avuga ko Abanyarwanda n’abanyekongo hamwe n’Abarundi ari abavandimwe kandi bagomba koroherezwa ubuhahirane.

Yagize ati; “Ntekereza ko nyuma y’ibi biganiro hari ibyiza byagezweho hagati y’intara zombi, ikindi ni uko twamaze kuganira ibikenewe mu buhahirane bwambukiranya imipaka, kandi ibi twabiganiriye mu Ukwakira 2019 ubu turareba uko tubishyira mu bikorwa nk’abavandimwe.”

Guverineri Munyantwali avuga ko basaba abaturage gukomeza ibikorwa bibateza imbere birinda kwica amategeko.

Yagize ati; “Turabasaba gukorana neza, bakabyaza umusaruro amahirwe bafite mu gucuruzanya no guhahirana bubahiriza amategeko, natwe nk’abayobozi tuzakomeza kureba icyaborohereza mu mirimo bakora bafite umutekano.”

Umujyi wa Rusizi na Bukavu uhuzwa n’imipaka itatu ikoreshwa n’abantu babarirwa mu bihumbi 40 ku munsi mu buhahirane bw’abaturiye imipaka.

Ibiganiro hagati y’Intara ya Kivu y’Amajyepfo n’Intara y’Uburengerazuba mu Rwanda biratanga icyizere cyo koroshya ubuhahirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka