Abayobora Amerika n’u Burusiya bongeye guterana amagambo

U Burusiya bwahamagaje Ambasaderi wabwo uri Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), mu biganiro byo kureba uko bafatirana umubano hagati y’ibihugu byombi utararushaho kuba mubi.

Biden na Putin bateranye amagambo
Biden na Putin bateranye amagambo

Guverinoma y’u Burusiya ku wa Kane tariki 18 Werurwe 2021 yasabye Ambasaderi wayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Anatoly Antonov, gusubira i Moscow, mu gihe umubano hagati ya Amerika n’u Burusiya wongeye kugarukamo igitotsi.

Ni nyuma y’uko Perezida Joe Biden avuze ko mugenzi we Vladimir Putin w’u Burusiya ashobora kuryozwa ibyo Leta zunze Ubumwe za Amerika zimushinja byo kwivanga mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka muri Amerika.

Mu kiganiro yagiranye na ABC News, Joe Biden yavuze ko asanga Perezida w’u Burusiya ari “umwicanyi”.

Joe Biden amaze iminsi yikomye u Burusiya, nyuma yo guhabwa raporo n’inzego zishinzwe ubutasi za Amerika, ashyira mu majwi Putin ko yategetse ko habaho ibikorwa byo kwivanga mu matora ya Perezida wa Amerika aheruka mu Gushyingo umwaka ushize.

Iyo raporo ishinja u Burusiya ko bwagerageje kwibira amajwi Donald Trump, umu Repubulikani watsinzwe na Joe Biden wo mu ishyaka ry’aba Demokarate.

Umuvugizi wa Putin, Dmitry Peskov, yavuze ko ibyo birego nta shingiro bifite, ndetse ngo nta kindi bizatanga usibye gutuma umubano ku mpande zombi ukomeza kuba mubi.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye kureba uko zafatira ibihano u Burusiya guhera mu cyumweru gitaha kubera ibirego biri muri iyo raporo ishinja Vladimir Putin gushaka kwibira Trump amajwi.

Vladimir Putin na we nyuma yo kumva amagambo ya Biden amwita umwicanyi, yasubije mu magambo make cyane agira ati: "It takes one to know one", bisobanura ngo “Umwicanyi amenya undi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birabe ibyuya.Aba bagabo bwarwanye,nta kabuza izi yashira.Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko ibirimo kubera mu isi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Le 15/01/2020,President PUTIN wa Russia,yabwiye Parliament yuko Intambara ya 3 y’isi iri hafi.Nyuma yaho gato, president wa China,XI Jinping,muli October 2020,yasabye Abasirikare “Kwitegura intambara”.Le 03/01/2021,Senate ya Amerika yavuze ko China irimo gutegura intambara ya 3 y’isi.Gusa icyo batazi nuko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,kandi ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ibintu birimo kubera ku isi.

matabaro yanditse ku itariki ya: 19-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka