Abarundi bakoze Jenoside ntiboherezwa mu Rwanda ntibanaburanishwa - Alain Mukuralinda

Mu kiganiro na Kigali Today, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko Abarundi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bahungiye mu Burundi ariko ntibaroherezwa mu Rwanda cyangwa ngo bagezwe imbere y’ubutabera kandi haratanzwe dosiye zabo.

Alain Mukuralinda
Alain Mukuralinda

Ni mu gihe u Burundi tariki 11 Mutarama 2024 bwafunze imipaka yose ibuhuza n’u Rwanda, nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara. Ni ibintu bitatunguranye cyane, dore ko na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yari aherutse kubicamo amarenga mu mbwirwaruhame ze aho yibasiraga u Rwanda na Perezida Kagame.

Muri iki kiganiro, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, arasobanura byinshi ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi udahagaze neza muri iyi minsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka