Abanyafurika ni twe tugomba guteza imbere uyu mugabane – Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame asanga Abanyafurika ari bo bakwiye gufata iya mbere mu guharanira iterambere rya Afurika kuruta gutegereza ko bizakorwa n’abandi.

Ibi umukuru w’igihugu yabivugiye i Marrakesh muri Maroc mu nama y’umuryango ‘World Policy Conference’ uharanira guteza imbere imiyoborere.

Perezida Kagame ni umwe mu batanze ikiganiro mu nama ya 12 y’uwo muryango witwa World Policy Conference washinzwe na Thierry de Montbrial.

Perezida Kagame yashimiye Thierry de Montbrial ku bw’ubutumire bwo kwitabira iyo nama, anamushimira ibikorwa byiza by’uwo muryango uharanira ahazaza heza h’isi.

Mu kiganiro umukuru w’Igihugu yatanze, yagaragaje ko Umugabane wa Afurika udakwiye gutezwa imbere n’abandi bawushakamo inyungu.

Ati “Ibyo ntibikwiye. Ni inshingano zacu nk’Abanyafurika guharanira icyateza imbere uyu mugabane.”

Perezida Kagame yagaragaje ko kwishyira hamwe kwa Afurika mu byerekeranye n’ubukungu byafashije uwo mugabane kuzamura urwego rw’ubukungu bwawo, ubasha gukorana ubucuruzi n’andi mahanga nk’u Burayi, u Buhinde, Amerika, u Bushinwa n’abandi, bityo impande zombi zibasha kungukira muri iyo mikoranire.

Ati “Dukeneye kurushaho guteza imbere ishoramari no gukorana ubucuruzi na buri wese kuko twese bitwungura.”

Ati “Kwishyira hamwe kwa Afurika byagiriye akamaro kanini Afurika. Koroshya ingendo n’ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika bikomeje gutanga umusaruro, nubwo hakiri byinshi byo gukora.”

Perezida Kagame yatanze urugero rw’igihugu cya Sierra Leone giherutse kwiyongera ku bindi bihugu bya Afurika bibarirwa muri 15 byorohereza Abanyafurika mu rujya n’uruza kuko kuko byemera kubaha visa babigezemo. Gusa ngo uyu mubare w’ibyo bihugu uracyari muto kuko uri munsi ya kimwe cya gatatu cy’ibihugu byose bya Afurika.

Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika irimo itera intambwe ishimishije mu kwishakamo ibisubizo, ahereye ku isoko rusange rya Afurika ryamaze kwemeranywaho n’ibihugu bya Afurika, ubwo buryo bwemerera Abanyafurika gucuruza aho ari ho hose muri Afurika bukazatangira gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga umwaka utaha wa 2020.

Ubu buryo bwo koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika kandi buzazamura inyungu Afurika yabonaga mu bucuruzi igirana n’ibihugu byo ku yindi migabane.

Urundi rugero Umukuru w’Igihugu yatanze rugaragaza ko Afurika ikataje mu kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi ni ikigega cy’amahoro cy’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (African Union Peace Fund). Icyo kigega cyatangijwe mu Gushyingo 2018 na Perezida Kagame wanayoboraga Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Cyatangirijwe i Addis Abeba muri Ethiopia mu nama idasanzwe ya 11 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Icyo gihe cyatangiranye miliyoni 60 z’Amadolari ya Amerika, ubu kibaka kimaze kugeramo imisanzu ingana na miliyoni 125 z’Amadolari ya Amerika yakwifashishwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bihugu bya Afurika bitabaye ngombwa gutegereza inkunga z’amahanga.

Perezida Kagame yavuze ko gahunda yo kongera ubushobozi bw’icyo kigega ikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka