Abantu ntibakeneye amafaranga y’abaterankunga ngo basukure aho baba – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko abantu badakeneye amafaranga y’abaterankunga kugira ngo basukure aho batuye. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamuru Nik Gowing i Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, muri gahunda y’inama yitabiriye yiga ku iterambere rirambye.

Inama mpuzamahanga y’iterambere rirambye Perezida Kagame yitabiriye, iberamo ibiganiro bigamije kwihutisha iterambere ku rwego rw’isi bitangwa n’abantu batandukanye, barimo abafata ibyemezo mu bya Politiki, abanyenganda n’inzobere mu by’ikoranabuhanga.

Kuri uyu wakabiri Perezida Kagame yatanze ikiganiro muri iyi nama, agaragaza uko u Rwanda rwafashe ingamba zo kurengera ibidukikije no gutunganya imijyi mu rwego rwo guharanira iterambere rirambye, kandi bigakorwa mu bushobozi buke bwari buhari.

Yagize ati “Twatangiye mbere mu myaka nka 15 ishize. Umugambi wacu, politiki zacu ndetse no gushyira mu bikorwa ibintu bitandukanye twashoboraga gukora mu bushobozi buke twari dufite. Ikintu cyatumye bishoboka, icya mbere ni uko twabanje kureba ku baturage bacu. Mbere na mbere uburyo bazagerwaho n’ingaruka z’ibyemezo bitandukanye, zimwe muri izo [ngaruka] ukaba wazibonera ibisubizo ku zindi ntubibone.”

“Gusa hari ikintu cyashobokaga, twatangiye dukora ubukangurambaga mu buryo bworoheje, kuko abaturage bagerwaho n’ingaruka za buri munsi ziterwa n’ibintu bibabaho kubera ibyo bariye cyangwa bakora mu nzego zitandukanye. Twari dufite icyerekezo kireba kure.”

Perezida Kagame yasobanuriye abakurikiye icyo kiganiro ko u Rwanda rwatangiye iyi gahunda mu gihe amashyamba hafi ya yose yari yaratemwe, u Rwanda rukiyemeza gutera andi ku buryo amashyamba amaze kuzahurwa ku gipimo kirenga 10% mu gihe gito. U Rwanda ngo rwatangiye rureba ibintu bitarusaba amikoro menshi.

Ati “Twakomeje tureba ibintu byinshi twashoboraga gukora bitadusabye ikiguzi kiri hejuru. Nk’urugero twaciye ikoreshwa ry’amasashi, kandi mu kuyaca twarebye n’ikindi cyakorwa. Niba duciye amasashi, ni iki tuzasigara dukoresha kiyasimbura. Ni ibintu byatanze amahirwe y’ishoramari, ubucuruzi n’ibindi bikorwa bibyara inyungu mu gushaka ibisimbura amasashi.”

Umunyamakuru baganiraga yamubajije icyo andi mahanga yakwigira kuri gahunda y’umuganda ngarukakwezi u Rwanda rwatangiye. Perezida Kagame yavuze ko icyo Abanyarwanda bigiye mu byo banyuzemo ari uko bidahagije kuvuga ibyiza na politiki nziza gusa, mu gihe abantu badakora ibyo bakwiye kuba bakora. Ikiraje inshinga u Rwanda nk’uko yabisobanuye, ngo ni ukwerekana ko hari ibishoboka mu bushobozi bwose umuntu yaba afite.

Ati “Icyo twakoze mbere na mbere ni ukwerekana ko hari ibintu twakora mu bushobozi bwacu kugira ngo tuzane impinduka. Urebye ikibazo cyari ukwibaza niba dukeneye amafaranga y’abaterankunga cyangwa indi nkunga iyo ari yo yose ngo tubashe gusukura aho tuba. Tuza kuvuga ngo oya, dushobora gusukura aho dutuye kandi tukazana impinduka nziza. Ni uko byahindutse kandi bijya mu mitwe y’abantu, buri wese yabonye inyungu. Birumvikana ko ku ikubitiro abantu bose batabyumva cyangwa ngo babone inyungu yabyo, ariko iyo utangiye utangira kubyumvisha abantu ubereka n’inyungu zabyo, ukaba wagera ku rwego nk’urwo tugezeho ubu aho byahindutse umuco ko buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi bitakiri ngombwa kubwiriza abaturage kujya mu muganda, bajyayo kandi bagakora ibikorwa bitandukanye mu gihugu hose, ntabwo ari mu mijyi gusa ni mu gihugu hose.”

Umukuru w’igihugu yibukije ko abayobozi bo ubwabo batazana impinduka mu gihe badahaye umwanya abaturage ngo bazigiremo uruhare, atanga urugero rw’uko u Rwanda rwashyizeho gahunda y’imihigo abayobozi mu nzego zose basinya ariko abaturage bayitanzeho ibitekerezo.

Yunzemo ko hakwiye kubaho uburyo bwo gufasha abaturage kugira ishusho y’uko igihugu cyangwa sosiyete zibaho kandi bakareba ahazaza, ari na byo u Rwanda rwakoze.

Perezida Kagame yasobanuye ko u Rwanda rwiyubatse ruhereye ku busa kuva mu myaka 25 ishize, avuga ko icyizere cy’ahazaza cyubakiwe ku rubyiruko, aho rubwirwa ko buri wese afite umusanzu yatanga ku gihugu.

Yavuze kandi ko Leta yashyizeho gahunda yo gutunganya imijyi yunganira uwa Kigali, ikabonekamo amahirwe yatuma abayituyemo by’umwihariko urubyiruko bayikoreramo aho kujya i Kigali, kuko byagaragaye ko abantu bashobora kugira imibereho myiza baba bari mu bice by’icyaro cyangwa mu mijyi.

Yatanze urugero rw’uko Leta yashoye amafaranga menshi mu buhinzi Abanyarwanda benshi bakesha imibereho, hashyirwaho ingamba zituma abantu bahinga bagasagurira n’amasoko aho guhinga ibibabeshaho gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka