Abakuru b’ibihugu biyemeje kwihutisha kwakira DR Congo mu mishinga ya EAC

Ku wa Gatatu tariki 22 Ukuboza 2021, Abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bakoze inama mu buryo bw’ikoranabuhanga, biyemeza kwihutisha ibijyanye no kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) muri uwo muryango no guhuza imbaraga mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19. Iyo yari inama idasanzwe ya 18 yabaye iyobowe n’Umuyobozi w’uwo muryango, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya.

Iyo nama yari yitabiriwe na Perezida Kenyatta wa Kenya, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Perezida Samia Suluhu Haassan wa Tanzania.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’iyo nama, abari bayirimo bemeye ku mugaragaro ko bahaye ikaze umunyamuryango mushya, basaba ababishinzwe kwihutisha ibisabwa kugira ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yinjire mu mishinga y’uwo muryango.

Abakuru ba bimwe mu Bihugu bigize EAC batashoboye kwitabira iyo nama, batumye ababahagararira. U Burundi bwari buhagarariwe na Visi Perezida Prosper Bazombanza, witabiriye inama mu izina rya Perezida Ndayishimiye Evariste, mu gihe Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo yahagarariwe na Deng Alor Kuol, Minisitiri wa Sudani y’Epfo ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa EAC.

Muri iyo nama, abakuru b’ibihugu bigize EAC babanje gufata umunota wo kwibuka nyakwigendera Dr. John Pombe Joseph Magufuli, witabye Imana muri Werurwe uyu mwaka, bazirikana umusanzu we mu iterambere ry’uwo Muryango mu bice bitandukanye harimo ibijyanye n’ibikorwaremezo, iterambere ry’ubukungu n’ibindi.

Abo bakuru b’ibihugu kandi baboneyeho umwanya wo guha ikaze Perezida Samia Suluhu Hassan, wari witabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu bya EAC ku nshuro ya mbere, nyuma bajya ku ngingo y’ingenzi bagombaga kwigaho muri iyo nama, irebana no kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri uwo muryango.

Perezida Kagame w’u Rwanda washyigikiye ubusabe bwa RD Congo guhera mu 2019,ubwo yasabaga kuba Igihugu kimwe mu bigize EAC, yavuze ko yishimiye aho ibijyanye no kwakira Congo ituranye n’u Rwanda bigeze. Yagize ati “ U Rwanda rwishimiye aho ibimaze gukorwa mu rwego rwo kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Ubu dutegereje ko ibisigaye bijyanye no kugira ngo Repubulika ya Congo yakirwe muri uwo Muryango byihutishwa”.

Perezida Suluhu wa Tanzania na we yavuze ko yishimiye ibimaze gukorwa mu rwego rwo kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC, avuga ko bizatuma uwo muryango urushaho gukomera.

Yagize ati “Twese tuzi icyo byaba bimaze mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaza mu Muryango wacu, ibihugu byose by’ibinyamuryango bifite aho bihuriye, yaba kuba bihuje imbibi cyangwa se umubano urangwa n’ubufatanye hagati y’igihugu n’ikindi, ibyo rero bizazamura iterambere n’uburumbuke ku baturage bacu ” .

Abakuru b’ibihugu bya EAC biyemeje guhuza imbaraga mu kurwanya COVID-19

Bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 gikomeje gukwirakwira hirya no hino mu Karere no ku Isi muri rusange, Abakuru b’ibihugu bya EAC biyemeje guhuza imbaraga mu rwego rwo guhangana n’icyo cyorezo gikomeje guhungabanya ubukungu, kuko kitararangira.

Perezida Kagame yashimangiye impamvu abona ko ibihugu bigomba gukorana kugira ngo bishobore guhangana n’ibibazo byatewe n’icyorezo cya Covid-19, kuko ubu guhera mu myaka hafi ibiri ishize cyadutse, hagiye habaho gufunga imipaka ihuza ibihugu ndetse no gushyiraho ingamba zitandukanye zibuza abantu n’ibicuruzwa kwambuka imipaka.

Yagize ati “Ndashaka kuvuga ko mu gihe umwaka ugana ku musozo, dukomeje guhangana n’ikibazo cy’icyorezo cya COVID-19. Iki ni ikibazo gisaba ko dukorana bya hafi nk’Akarere kugira ngo turinde ubuzima bw’abaturage bacu, kandi tunagabanye ingaruka icyo cyorezo kigira ku bukungu bwacu”.

Ubwo butumwa bwatanzwe na Perezida Kagame bwanashyigikiwe na Perezida Kenyatta wavuze ko gukorana bya hafi nk’ibihugu bigize umuryango wa EAC ari byo bikenewe muri iki gihe.

Perezida Kenyatta yagize ati “Duhuye twese ubu duhanganye na Virusi nshya ya Coronavirusi yihinduranyije yiswe ‘Omicron’ bikaba bivugwa ko yandura cyane kurusha izindi zatambutse. Iyo virusi nshya yageze mu bihugu byacu twese, iri mu Karere, ku mugabane ndetse no ku Isi. Mu bihe nk’ibi rero, ni bwo ubumwe bwacu ndetse no kugira intego zihuriweho biba bishyizwe mu igerageza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka