Abadusebya ntibazaduca intege - Ambasaderi Karega avuga ku mubano w’u Rwanda na DRC

Nyuma y’imyigaragambyo yabereye imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa tariki ya 11 Gashyantare 2021, Uhagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Ambasaderi Vincent Karega, ku nshuro ya mbere yagize icyo abivugaho mu kiganiro yagiranye na KT Press.

Ambasaderi Vincent Karega ari kumwe na Perezida Tshisekedi mu mwaka ushize ubwo yatangaga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri DRC. Umubano hagati y'ibihugu byombi wakomeje kugenda uba mwiza mu myaka ibiri ishize
Ambasaderi Vincent Karega ari kumwe na Perezida Tshisekedi mu mwaka ushize ubwo yatangaga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri DRC. Umubano hagati y’ibihugu byombi wakomeje kugenda uba mwiza mu myaka ibiri ishize

Abayoboke b’ ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo (LAMUKA) bakoze imyigaragambyo imbere ya Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa bavuga ko Ambasaderi Karega yavuze nabi umuyobozi wabo Martin Fayulu. Icyo gihe abigaragambyaga bahise batatanywa n’abapolisi bakoresheje imyuka iryana mu maso, abandi batabwa muri yombi.

N’ubwo abanyapolitiki bamwe batavuga rumwe na Leta ya Congo bashaka guhungabanya umubano mwiza w’ibihugu byombi, basubiza inyuma intambwe imaze guterwa n’ubuyobozi buriho bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, Ambasaderi Karega avuga ko imyigaragambyo iherutse nta cyo yahungabanyije ku mubano mwiza ibi bihugu bifitanye.

Kuva Perezida Tshisekedi yatangira imirimo muri Mutarama 2019, umubano hagati ya Kigali na Kinshasa umaze gutera imbere ariko imigambi mibi yo kurwanya u Rwanda na yo yongerewe ingufu n’abanyapolitiki nka Fayulu, Adolphe Muzito na Dr. Denis Mukwege, n’abandi.

Bamwe muri aba banyapolitiki bari mu bashyigikiye imitwe y’inyeshyamba zo mu Rwanda ikorera muri DRC, bamamaza ’balkanisation’, ivuga ko u Rwanda rufite gahunda yo kwigarurira igice cy’Iburasirazuba bwa DRC mu gihe Dr. Mukwege n’abandi bakomeje gusebya u Rwanda bakoresheje raporo y’Umuryango w’Abibumbye.

Ati: “Byahindutse uburyo bwa Fayulu bwo gukoresha politiki n’ibinyoma yiyamamaza mu matora, avuga ko azakiza Abanyekongo ihohoterwa n’ iterabwoba by’ u Rwanda. Ashinja Leta ya Congo kugurisha Congo, no kuba ibikoresho by’ umwanzi ari we u Rwanda. Ambasaderi Karega yongeyeho ko ku bw’amahirwe, abantu benshi batagifite iyi mitekerereze ishaje imaze imyaka 20.

Ambasaderi Karega avuga ko umubano w’u Rwanda na Congo ushingiye ku mateka yo hambere no mu bihe by’abakoloni, abami n’abaturage bo mu Bushi no mu Rwanda barafatanyaga, bagashyingiranwa, bagakorana ubucuruzi, bakarwanira amahoro mu binyejana byashize.

Kuba hari abava mu Rwanda bajya gukora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa abavayo baza gukora mu Rwanda ni ibintu byahozeho kuva kera.

Ibihugu byombi byiyemeje gukomeza gushimangira uyu mubano mwiza ushingiye ku buhahirane, iterambere, amahoro n’inyungu ku bihugu byombi, Akarere na Afurika muri rusange.

Ambasaderi Karega ati: "Iyo nitegereje ubufatanye bw’ibihugu byacu ndetse n’ubucuruzi bugenda bwiyongera n’ubwo hari icyorezo cya COVID-19, ndanyurwa kandi nkishimira umubano wacu n’intambwe yatewe n’ubuyobozi bushya bwa DRC."

Ambasaderi Karega avuga ko u Rwanda rutazivanga muri Politiki ya Congo, ariko ko batazarambirwa kurwanya abasebya u Rwanda, bagamije guhungabanya umubano n’amahoro hagati y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ambassador Karega Courage urumuhanga cyane kd asubiza yitonze turakwizeye ko umubano wibihugu byabaturanyi ugiye gusubiza ibintu muburyo ubuhaharine bukagaruka nkuko byahoze Imana ibigufashemo.

Dany Mateso yanditse ku itariki ya: 28-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka