Kenya: Bwa mbere mu mateka, umugore abaye umugaba w’ingabo zirwanira mu kirere

Muri Kenya, Jenerali Majoro Fatuma Ahmed yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere ubaye Umugaba w’ingabo za Kenya zirwanira mu kirere (KDF).

Ishyirwaho rya Jenerali Majoro Fatuma Ahmed nk’Umugaba w’ingabo za Kenya zirwanira mu kirere ryatangajwe na Minisitiri y’Umutekano, nyuma yo kwemezwa na Perezida wa Repubulika ya Kenya, William Ruto, wanashyizeho Jenerali Charles Kahariri nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya.

Jenerali Kahariri yari amaze iminsi mikeya ari kuri uwo mwanya mu buryo bw’agateganyo afite ipeti rya Liyetena Jenerali, akaba yari yashyizwe muri uwo mwanya nyuma y’urupfu rwa Jenerali Francis Omondi Ogolla wari Umugaba w’ingabo za Kenya wapfuye muri Mata 2024, aguye mu mpanuka y’indege.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje Jenerali Majoro Ahmed abaye umugore wa mbere wazamuwe mu ntera mu myaka icumi, akaba Brigedia, nyuma akaba Jenerali Majoro, ndetse agashingwa imirimo ikomeye mu gisirikare cya Kenya nko kuba Umuyobozi w’Ikigo cy’amahugurwa cya gisirikare cya ‘ KMA’ giherereye ahitwa Nakuru.

Na mbere yo kujya kuri uwo mwanya, yari rindi shuri rikuru rya gisirikare rya (National Defence College) riherereye mu Mujyi wa Nairobi, nk’umwe mu bayobozi bakuru.

Jenerali Majoro Fatuma Ahmed, yinjiye mu gisirikare cya Kenya mu 1984, nyuma y’umwaka umwe ajya mu ishuri rikuru rya gisirikare rya KMA, arangiza afite ipeti rya Liyetona wo rwego rwa mbere, ahita ajya mu ishami ry’igisirikare ry’abagore ( Womens corps).

Nyuma y’uko iryo shami risheshwe, yahise ajya mu ngabo zirwanir amu kirere (Kenya Airforce) ashingwa akazi gatandukanye mu gisirikare kirwanira mu kirere mu kigo cya Moi Air Base Nairobi no muri Laikipia Airbase Nanyuki.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Major General Fatuma Ahmed

Imbwamuzindi yanditse ku itariki ya: 3-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka