Iburasirazuba: Abantu bane bapfuye barohamye mu minsi ibiri gusa

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko tariki ya 30 Mata na 01 Gicurasi 2024, abantu bane barimo umwarimu bapfuye barohamye mu mazi.

Uko ari bane (4), batatu ni abo mu Karere ka Kayonza naho umwe (1) akaba uwo mu Karere ka Gatsibo.

Tariki ya 30 Mata, umwana witwa, Ingeri Mpambara Aviella, w’imyaka ibiri (2) y’amavuko yaguye mu kinogo gifata amazi mu Murenge wa Gahini, Akagari ka Gahini, Umudugudu wa Nyamiyaga.

Uyu ubusanzwe umuryango we utuye I Musanze ariko bakaba baraje gusura mubyara wa nyina ari naho yapfiriye.

Tariki ya 01 Gicurasi, umwarimu witwa Mayanjya Kiiza Ashraf w’imyaka 26 y’amavuko akaba yigishaga mu ishuri rya TVET Kayonza, ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba yarohamye mu kiyaga cya Muhazi.

Mwarimu ngo yajyanye na mukuru we kuri Jambo beach barasangira ariko ngo ajya koga mu kiyaga kuko ngo yari asanzwe abizi ku bw’ibyago ararohama, umurambo we ukaba wabonetse kuri uyu wa gatatu tariki ya 02 Gicurasi.

Kuri iyi tariki nanone, uwitwa Mutoni Peace, w’imyaka 18 y’amavuko, wari usanganywe uburwayi bw’igicuri yagiye kuvoma ku kidendezi cy’amazi (Valley dam) agwamo.

Byabereye mu Murenge wa Murundi, Akagari ka Buhabwa, ahagana saa munani z’amanywa.

Umwana witwa, Adusabe Iganze Regis, w’imyaka ine (4), wo mu Murenge wa Murambi, Akagari ka Murambi, Umudugudu wa Mataba, yarohamye muri barrage akina umupira ahita yitaba Imana.

Umurambo we wahise utwarwa mu bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yasabye abaturage kujya bibuka gutwikira cyangwa kuzitira ibyobo bifata amazi kugira ngo hirindwe ko hari umuntu wagwamo.

Yasabye kandi ababyeyi kuba hafi y’abana babo aho bakinira ku buryo atamara umwanya atazi aho umwana aherereye kugira ngo hirindwe impanuka yahura nayo.

Naho ku boga bishimisha basabwe kogera ahantu hemewe kandi hari abafite ubumenyi mu koga ku buryo babafasha mu gihe bagize ikibazo no kwambara umwambaro wagenewe aboga (Life jacket).

Yagize ati “Aboga bishimisha bakwiye kongera ahantu hemewe kandi hari abantu babihuguriwe ku buryo babafasha mu gihe bagize ikibazo ariko bakagira n’umuco wo koga bambaye Life jacket.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka