Yiyanditseho izina ry’umukobwa we inshuro 667

Umugabo wo mu Bwongereza witwa Mark Owen Evans yaciye agahigo ko kuba afite za ‘tattoos’ nyinshi ku mubiri we, nyuma yo kwishyirishaho tattoos z’izina ry’umukobwa we inshuro 667.

Ubwa mbere izina ry’uwo mugabo ryagaragaye mu gitabo cy’abaciye uduhigo ku isi mu bintu bitandukanye (Guinness Book of Records) mu 2017, ubwo yari amaze kwishyirishaho za tattoos z’izina ry’umukobwa we inshuro 267 mu mugongo.

Gusa, mu 2020, yaje guhigikwa n’umugore witwa Diedra Vigil, w’imyaka 27 , waciye agahigo muri uwo mwaka ko kuba yari amaze kwishyirishaho tattoos inshuro 300.

Nubwo nta mwanya wo gushyiraho izindi tattoos Evans yari asigaranye ku mugongo we, yihaye intego yo kongera gusubirana agahigo ke, akomeza kwiyandikishaho izina rimwe ry’umukobwa we ‘Lucy’, ku maguru yombi. Ukuguru kumwe gushyirwaho tattoos 200, ukundi 200. Nyuma yo gushyirwaho izo tattoos 400, ziyongera kuri 267 yari asanganywe, yahise asubirana agahigo ko kuba umuntu wa mbere wishyirishijeho tattoos z’izina rimwe ku mubiri we inshuro 667.

Mark Evans yabwiye Guinness Records ati, “Numvaga atari njye uzabona nongeye gusubirana agahigo kanjye, maze nkabitura umukobwa wanjye”.

“ Numva nishimiye kuba ngenda nambaye agahigo kanjye, kakaba kagendana nanjye ahantu hose.”

Evans yatangaje ko yagize igitekerezo cyo guca agahigo k’isi kadasanzwe, nk’uburyo bwo kwizihiza ivuka ry’umukobwa we. Ubwa mbere ngo yatekerezaga ko azishyirishaho tattoos 100, ariko abahanga muri babiri muri ubwo bugeni bwo gushyiraho tattoos bamufashije muri uwo mushinga we, byarangiye bamushyizeho izigera kuri 267 mu isaha imwe.

Kugeza ubu, ngo ntibyoroshye kuba hari uwarenza uwo mubare wa tattoos Evans amaze kwishyiraho, ariko ngo hagize n’uwabigerageza, Evans yakwishyirishaho iryo zina rya ‘Lucy’ no ku bindi bice by’umubiri we, na cyane ko afite amahirwe yo kuba izina ry’umukobwa we ari rigufi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka