Yirutse ibirometero 40 yavunitse akaguru

Umugabo w’Umwongereza witwa Darren Oliver ufite imyaka 37 yirukantse isiganwa ryo kuzenguruka umujyi wa Londres agenda kirometero 40 yavunitse akaguru ke k’ibumoso ariko atabizi.

Ubwo uyu mugabo yari amaze kwiruka ikilometero kimwe gusa yumvise ububabare hejuru y’akagombabari (cheville) k’ikirenge cy’ibumoso akeka ko ari igikomere gito yari ahafite maze si ukwiruka arahanisha dorek o uwari gutsinda iryo siganwa yagombaga guhabwa akayabo ka 6100 by’amayero (6100Euros).

Darren yari yarumvise uburibwe kuri ako kaguru mu minsi 10 mbere yuko ajya mu isiganwa ariko bamubwira ko agomba kuruhuka gusa ko kitari ikibazo gikomeye. Uyu mugabo utarahiriwe n’iri siganwa yaje kumva uburibwe bukomeje nyuma yo kwiruka amasaha 6 iminota 29 n’amasegonda 39 maze arahagarara ajyanwa kwa muganga basanga yavunitse igufwa ry’akaguru k’ibumoso.

Uyu mugabo avuga ko icyatumye adahagarara akimara kumva uburibwe ari abafana be biganjemo abo mu muryango we, abakunzi n’abaturanyi bari benshi ku muhanda bamuvuga mu mazina mu rwego rwo kumutera akanyabugabo maze akanga kubababaza; nk’uko tubikesha igitangazamakuru The Coventry Telegraph.

Abajijwe niba yumva azongera kwiruka yagize ati “mwibaze namwe umuntu wiruka amasaha 6 iminota 29 n’amasegonda 39 navunitse igufwa ry’akaguru. Ubwose murumva nimba nta kibazo mfite nziruka bingana iki?”. Aha uyu mugabo akaba yarashakaga kwemeza ko ntakizamubuza kongera kugerageza amahirwe ye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka