Yanze kubasezeranya mu rusengero bazira kuba abirabura

Charles na Te’Andra Wilson bo muri Mississipi Yepfo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, tariki 20/07/2012, bangiwe gusezeranywa n’umupasiteri wo mu rusengero rw’Ababatisita kubera ko ari abirabura.

Pasteri ngo yanze kubasezeranya kubera gutinya ko yakirukanwa mu rusengero cyangwa agasimbuzwa n’abakiristu b’abazungu barusengeramo bavuga ko nta mwirabura wahasezeranira ; nk’uko bitangazwa na RFI.

Charles na Te’Andra Wilson bavuga ko bagomba gutanga ikirego mu rukiko kubera ivangura bakorewe, bavuga ko nubwo batari abakiristu banditse muri urwo rusengero basanzwe barusengeramo buri cyumweru.

Nk’uko Charles yabitangarije television ABC ngo gusezeranira muri urwo rusengereo uri umwirabura ni ikosa rikomeye kuko pasisteri yabwiwe ko nabasezeranya ahita yirukanwa.

Stan Weatherford avuga ko yanze kubasezeranya kubera ko batari bazwi muri urwo rusengero kandi ko urusengero rutakira abantu babonetse kuko gusezerana ari ikintu gitunganye kandi gifite agaciro.

Nubwo uru rusengero rwanze kubasezeranya, Charles na Te’Andra Wilson bashoboye kwikorera ubukwe bwabo basezeranira mu rundi rusengero ariko ntibyababuza kushaka umunyamategeko ngo abarenganure ku burenganzira babujijwe.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

uyumupasiteri abeshyeye imana ahubwo bajye bareka gusebya urusengero kuko rurera pe-
bajye bakora ibyo bashoboye.

Agaba eugene yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

Twisuzume bavandimwe niba kokoibituvuzweho nk’abirabura, kudasoma, gusesagura, kudashanya n’ibindi bisa nkabyo,niba ari yo sura dutanga iki nico gihe cyo kwisubiraho!

imiburo yanditse ku itariki ya: 6-08-2012  →  Musubize

Biratangaje cyane niba hakiriho abantu kandi bajijutse bagifite muri bo ivangura kugeza no ku ibara ryuruhu. None se mu rusenero ko ari ukwigisha kumenya no kubaha imana yo yaremye umuntu nibindi biremwa byose nkubwo koko uhashyira ivangura aba yumva hari abantu bataremwe niyo mana.
Iyi si irarwaye.

Muramutsa alphonse yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka