Yanyonze igare ibirometero ibihumbi 60 kugira ngo ajye kureba imikino Olympique

Umusaza wo mu gihugu cy’Ubushinwa ufite imyaka 57 y’amavuko yakoze urugendo rw’ibirometero ibihumbi 60 mu gihe cy’imyaka ibiri anyuze mu bihugu 16 kugira ngo arebe imikino Olympique irimo kubera i Londres mu Bwongereza.

Uyu musaza Chen Guanming yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko yakoze urwo rugendo rwose kugirango agerere ku gihe mu birori byo gutangiza imikino olympique itangizwa kuri uyu wa gatanu tariki 27/07/2012.

Ati “Kuva Taïwan kugera muri Turukiya nciye muri Irak nahahuriye n’akaga ko guca mu mazi yari yiyongereye ndetse n’ubushyuhe bwinshi bugera kuri dogere hagati ya 38 na 39.”

Uyu musaza wari witaweho n’itangazamakuru riturutse impande zose z’isi yatangarije BBC ko yafashe icyemezo cyo gutangira uru rugendo ubwo yabonaga Umuyobozi w’Umujyi wa Londres, Boris Johnson, yakira iberendera ry’imikino Olympique mu mwaka wa 2008 ubwo basozaga iyi mikino yari yabereye i Pékin mu Bushinwa.

Uyu musaza yeretse abanyamakuru urupapuro rw’inzira rugaragaza ibihugu byose yanyuzemo ndetse n’amafoto yagiye afata ahantu hatandukanye yanyuze.
Muzehe Cheng yageze i Londres tariki 06/07/2012.

Chen yavuye mu Bushinwa agera mu Bwongereza ku igare.
Chen yavuye mu Bushinwa agera mu Bwongereza ku igare.

John Beeston, umucuruzi w’Umwongereza uvuga ururimi rwa Mandarin rukoreshwa mu gace uyu musaza akomokamo, yatangarije BBC ko yahuye n’uyu musaza asa n’ugiye guhera umwuka ndetse ngo yanacitse intege.

John Beeston, uvuga ko abona uyu musaza yasubiye mu bugingo, akomeza avuga ko yashimishijwe cyane n’ukuntu yari yatatse igare rye n’amafoto amwibutsa urugendo rwe.

Mu gihe batangaga ibihembo by’imikino Olympique yabereye i Pékin muri 2008 uyu musaza yari yagenze ibirometero bigera ku bihumbi 90 ku igare mu gihugu cye mu rugamba rwo gusukura igihugu atunda ibishingwe mbere yo kujya mu murwa mukuru.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka