Yakoze ubukwe n’umugore asumba hafi inshuro ebyiri

Umunyaturukiya Sultan Kösen, upima m 2,51, ku cyumweru tariki ya 27/10/2013, yakoze ubukwe n’Umunyasiriyakazi Merve Dibo, we ufite uburebure bwa m 1,75.

Uyu mugabo w’imyaka 31, akaba afite uburebure budasanzwe, yishimiye ko na we yabashije kubona umukunda. Abwira abanyamakuru yagize ati “Nishimiye ko noneho nabashije kubona umuntu unyemera uko ndi kandi uzankunda.”

Nubwo na Merve Dibo asanzwe ari muremure, iruhande rw'umugabo we ni nk'igikuri.
Nubwo na Merve Dibo asanzwe ari muremure, iruhande rw’umugabo we ni nk’igikuri.

Sultan Kösen uyu, mu mwaka wa 2011 yanditswe mu gitabo cya Guinness des records nk’umuntu usumba abandi bose ku isi.
Ubu burebure budasanzwe ngo yabutewe n’indwara y’agace ko mu mutwe (tumeur) yatumaga havubuka imisemburo itera umubiri we gukomeza gukura.

Mu mwaka w’2010, ku bitaro bya kaminuza yo muri Virijiniya ho muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika yabazwe ahafashe iyo ndwara, maze anahabwa imiti yo gutuma adakomeza gukura.

Mu mwaka wa 2012, kwa muganga bemeje ko yakize kandi ko atazongera gukura. Icyakora, kubera ko mu ngingo z’umubiri we ho hatakomeje gukura nk’ahasigaye ku mubiri, yifashisha imbago iyo agenda.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

MUZATUGEZEHONIBAKUGITANDA

SIRAS.P.T.C yanditse ku itariki ya: 22-11-2013  →  Musubize

Ntacyo inkweto yabonye iyayo kd imana isubiriza igihe

M . Assoumpta yanditse ku itariki ya: 13-11-2013  →  Musubize

kuko nawe ari ikiremwa cy’IMANA agomba kubona uwo yateguriwe

BIENVENU yanditse ku itariki ya: 29-10-2013  →  Musubize

nimuremure kweli, igitanda araraho cyo cyingana gute icyumba se,douche,wc,,,ese ko tumenyereye imboro zisazwe,,zitateza ibibazo abagore,,,ubu jama niba ifite nka cm 50 ntazica uyumwihanduza cumu wumugore ahaaaaaaaa

uwayezu ramadhan yanditse ku itariki ya: 28-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka