Yakatiwe igifungo cy’amezi atandatu azira kwituma mu rukiko

Hassan Omary w’imyaka 25 ukomoka mu Mujyi wa Dar-es Salam muri Tanzaniya tariki 18/09/2013 yakatiwe n’urukiko igifungo cy’amezi atandatu agomba kumara mu munyururu kubera ko yitumye mu rukiko.

Uyu muntu yakoze iki cyaha ubwo yagezwaga imbere y’urukiko hamwe na bagenzi be batatu ngo basomerwe ibyaha bashinjwa.

Uko ari bane bashinjwaga gukubita no kubuza amahoro abagenzi bari muri gare iri mu gice cya Kariakoo mu mujyi wa Dar-es salaam mbere y’uko polisi ibata muri yombi.

Mu gihe umucamanza yasomaga ibirego bashinjwa, Omary ahari yagize ubwoba bwinshi ntiyabasha kwifata ahita atangira gusuka ibikomeye (amazirantoki) mu rukiko rwagati.

Nyuma y’igihe gito, abacamanza bahise baterana bakatira uyu mugabo amezi atandatu y’igifungo.

Urubanza rwo gukubita no kubuza amahoro abagenzi ruzatangira kuburanishwa tariki 02/10/2013 aho Hassan Omary naramuka ahamwe n’icyo cyaha, igihe cyo kumara mu buroko kiziyongera.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uriyamudamu waciye igitsina cyumugabowe akwiyeguhanwa kuko namucyo agira kandi nanubumuntu afite yazanamwica ikindigihe esubundubwo yumvagako bizagendagute ahaaaaa!!!!

dushimiyimana theogene yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka