Yakase umugabo we ubugabo amuhora kumuca inyuma
Ubufushyi bwatumye umugore wo mu gihugu cya Péru ku mugabane w’Amerika akata igitsina cy’umugabo we, akoresheje icyuma cyo mu gikoni, amuziza ko ngo yamucaga inyuma.
Julia Muñoz Huamán ufite imyaka 41 y’amavuko yemereye Polisi ko yakase ubugabo bw’umugabo we Ramon Arias w’imyaka 46.
Julia avuga ko yubikiriye umugabo aryamye akamukata igitsina akagita mu musarane; nk’uko bitangazwa na America TV.
Ibi ngo byabereye muri Hotel ya Lima. Abazamu b’iyi hoteli bavuga ko bumvise urusaku rwinshi rw’uyu mugabo wahuye n’akaga ataka noneho baraza bahita bafata uwo mugore.
Ramon Arias, yahise yoherezwa kwa muganga aho kuri ubu arwariye mu bitaro by’indembe nk’uko abarimo gukurikirana ubuzima bwe babitangarije America TV.
Niyonzima Oswald
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
UMUGABO NIYIHANGANE BIHO MWI SI
ibi noneho mbonye ndimo kurota cyangwa uyu mugabo njyewe ndabona yahohotewe.umuntu asigaye yisayidira bakamucyeba isi yarangiye kabisa.uyu mugore ariko numugome nawe bamuce ubugore nawe yumve.nonese umugabo we ko amaze kukmushahura ninde wazajya amukorera ibintu nawe bamushahure kugirango nawe atazajya amuca inyuma.