Yagenze mu bihugu bibiri mu ndege atishyuye nta na passport

Liam Corcoran, umwana w’imyaka 11 wo mu gihugu cy’ubwongereza ari kwibazwaho byinshi nyuma yo guca mu rihumye abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege ku kibuga cya Manchester tariki 24/07/2012 akigira i Roma aho yahagarikiwe akagarurwa mu Bwongereza.

Hatangiye igenzura rikomeye ry’abaozi bakora ku kibuga cya Manchester kugira ngo hamenyekane uburyo uyu mwana Liam Corcoran yashoboye guca inshuro eshatu ku bantu bashinzwe kugenzura abagenzi bataramenya ko adafite urupapauro rw’inzira ndetse atishyuye urwo rugendo.

Umuvugizi wa Jet2 indeye Liam Corcoran yagenzemo avuga ko icyabaye ari ikosa rikomeye kuko haba abagenzi n’indege nta mutekano bari bafite mu gihe hatabaye igenzura rihagije ndetse bamwe mu bayobozi b’ikibuga cy’indege cya Manchester hamwe n’abayobozi
b’indege batangiye kwegura.

Kumenyekana ko Liam Corcoran adafite ibyangombwa byamenyekanye ubwo abandi bari bavuye mu ndege bafite ibyerekezo bikagaragra ko we nta kerekezo afite byibazwaho uwo bari kumwe basanga ntawe niko kubimenyesha agarurwa mu Bwongereza asanga nyina; nkuko bitangazwa ikinyamakuru Manchester Evening News.

Abongereza benshi bibaza uburyo abashinzwe umutekano ku bibuga by’indege batita ku mutekano kandi icyi gihugu cyakiriye amarushanywa y’imikino olympique azitabirwa n’abantu bagera kuri miliyoni ebyiri mu mujyi wa Londres atangira kuwa gatanu tariki 27/07/2012.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

aka kana ni hatari bana!hahaha nigakura kazajye muri police secrete!!!lol

wow!!! yanditse ku itariki ya: 28-07-2012  →  Musubize

cyakora uyu mwana numukoboyi ndamwemeye .ibaze ariko umwana wavuye mubwongereza akagenda agatembera akongera agasubira mundege ikongera ikamugarura.

Eugene yanditse ku itariki ya: 27-07-2012  →  Musubize

yagombaga gutembera ubwo rero Ababyeyi be baomba kujya bamutemebereza. bibitubere Isomo ryo gucunga umutekano awo tujya hose

Ineza Fred yanditse ku itariki ya: 27-07-2012  →  Musubize

uyu mwana ashirika ubwoba n’uwo kujya GUINESS DE RECOR!!

MUGABO Théoneste yanditse ku itariki ya: 27-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka