Yafatanywe injangwe 500 azigemuye muri resitora
Mu gihugu cy’u Bushinwa mu gace ka Xuzhou, mu Ntara ya Jiangsu hafatiwe imodoka ipakiye injangwe 500 zijyanywe kuri resitora kugira ngo zibagwe zigaburirwe abayigana.
Aya mapusi ngo yari yatumijwe na nyiri resitora utaratangajwe amazina. Mu rwego rwo kugira ngo hatagira ipusi n’imwe ipfa bari bayafashe hanyuma bayafungira mu dutebo ku buryo zashoboraga kubona umwuka uvuye hanze.
Umwe mu ba polisi bo mu muhanda wafashe iyo modoka yatangaje ko babonye imodoka itari gukurikiza amategeko y’umuhanda hanyuma we na bagenzi be bahitamo kuyihagarika.
Nyuma yo gufatwa umushoferi yabajijwe ibyo apakiye avuga ko ari inkwavu ariko bafunguye basangs ari injangwe zirimo; nk’uko bitangazwa na The Kenyan Post.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni akumiro. Burya abashinwa barya injangwe? Zakorewe ubyshakashati se basanga nta cyo zitwara umubiri?