Yafashe icyemezo cyo kuva mu Bufaransa akagera muri Amerika yoga

Umwongereza w’imyaka 34 y’amavuko yafashe icyemezo cyo kuva mu Bufaransa akajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yoga kandi nta n’umwenda w’ubutabazi (life jacket)yambaye.

Uwo mugabo yari ahagurukiye kuri Plage ya Biarritz mu gihugu cy’Ubufaransa tariki 28/07/2012. Kuhava ugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo hari ibirometero bikabakaba 8000.

Itsinda ry’abantu bashinzwe ubutabazi bwo mu mazi ryahamagaye abajandarume rimaze kubona ko hari umuntu wogaga ajya kure cyane ya ‘Plage ya Biarritz’ akaba ngo yari amaze kugera ku ntera nini cyane ku buryo bitari korohera iryo tsinda ry’abatabazi ku mutabara igihe yarohama.

Ikijandarume ngo cyahise cyohereza indege ya kajugujugu kugira ngo imutabare ubwo yari amaze kugera ku ntera isumba kure metero 600 uvuye ku nkombe; nk’uko Gentside cyabitangaje.

Uwo mugabo wari werekeje muri Amerika yoga ngo yatunguwe no kubona haza abantu baje kumutabara, avuga ko azi koga cyane kandi nta kibazo na kimwe afite.

Gufata icyemezo k’uwo mugabo ngo byaba byaraturutse ku rwenya inshuti ze zari zimaze kumutera ko niyoga yerekeza muri Amerika hazaza ubwato buje kumutabara.

Uyu mugabo utaratangajwe amazina avuga ko byari bikwiye ko na we yishimisha muri iki gihe mu gihugu cy’Ubwongereza hari kubera imikino ya Jeux Olympiques.

Inzego z’umutekano mu Bufaransa zo zatangaje ko buri gihe nk’iki cy’impeshyi abantu benshi bapfa kubera impanuka zo mu mazi.

Abarenga kimwe cya kabiri cy’abapfa bazize izo mpanuka ngo ni uko badatabarwa hakiri kare, abandi bakaba ngo bagira izo mpanuka inzego z’ubutabazi ntizibimenye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

abantu nkaba ndabemera cyane!

Ferdis yanditse ku itariki ya: 31-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka