Uwari yarihinduye Perezida Kabila yatahuwe amaze kurya amamiliyoni y’amadolari

Inzego za polisi muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo zatahuye abagabo bane barimo umwe wari warashoboye kwigana ijwi rya perezida w’icyo gihugu Joseph Kabila akarikoresha mu bikorwa by’ubwambuzi bakoraga bambura abacuruzi amamiliyoni y’amadolari mu izina rya Perezida Kabila.

Aba bagabo bashyikirijwe ubutabera bwa Kongo mu mpera z’icyumweru gishize bashinjwa kuba barambuye abacuruzi bakomeye amamiliyoni y’amadolari bakoresheje ubuhanga bwo kubeshya imishinga y’ubucuruzi ikomeye kandi bakayiyitirira mu izina rya perezida wa Kongo Joseph Kabila.

Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa , aravuga ko aba bagabo bahimbye umurongo wo guhanahana amakuru kuri interineti (email) mu izina rya perezida Kabila, bakajya bandikira abantu babasaba kuzanira umukuru w’igihugu amafaranga runaka ngo abemerere amasoko manini mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro yuzuye muri Kongo.

Aba bantu bigaragara ko bakoresheje amayeri akomeye, ngo bari barabashije kubona mu buryo butemewe ibyangombwa bitangwa na ministeri ishinzwe ibirombe by’amabuye y’agaciro, babona icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye LONI ndetse bagura n’indege nziza bakoreshaga mu gutwara no gushukashuka abo bashaka kwambura babizeza ko ari imwe mu ndege zikoreshwa n’umukuru w’igihugu.

Umwe muri aba bagabo bashinjwa batatangajwe umwirondoro ngo we yabashaga kwigana neza ijwi rya perezida Kabila ku buryo abo bashakaga kugusha mu mutego yabanzaga akabahamagara akabumvisha ko ibyo barimo abizi nk’umukuru w’igihugu, abandi akabateguza ko hari intumwa agiye kuboherezaho bakwiye kwakira neza nk’abatumweho n’umukuru w’igihugu.

AFP ikomeza ivuga ko mu basuwe n’aba bashyitsi badasanzwe bakumvikana gukorana, ngo harimo umuherwe ukomoka mu gihugu cya Bénin witwa Souhin Razaki wabahaye miliyoni eshatu z’amadolari ngo bamwijeje ko azahabwa isoko ryo gucukura amabuye ya Cuivre (umuringa).

Uyu mugabo ngo byageze aho bamubwira ko hari izindi nzego zabyitambitsemo, bamubwira kurega mu rukiko aho yagejeje ikirego bikabona kumenyekana ko abo yaregaga ari baringa. Inzego z’umutekano muri Kongo kandi ngo zavuzemo undi witwa Kaki Masengo watanze amadolari ibihumbi 135 yo gushimira umukuru w’igihugu ngo kuko yari yamubwiye kuri telefoni ko aza kumwoherereza ibiro bitanu bya zahabu.

Uwabashije kwigana ijwi ry'uyu perezida Kabila ngo yambuye abaherwe amamiliyoni y'amadolari.
Uwabashije kwigana ijwi ry’uyu perezida Kabila ngo yambuye abaherwe amamiliyoni y’amadolari.

Urutonde rw’abavugwa bashutswe mu izina rya perezida Joseph Kabila rurimo n’abandi ngo batanze miliyoni zibarirwa hagati y’eshatu na cumi n’enye umwe umwe, bose ngo bahawe isezerano n’umukuru w’igihugu kuri telefoni.

Aba bagabo batahuwe bamaze igihe kirekire kuko ngo iperereza rya polisi ryabataye mu maboko y’inzego z’umutekano ryatangiye mu mwaka wa 2012 umwe mu batekewe imitwe amaze kubwira umwe mu bapolisi bakuru ko yari yambuwe utwe n’abakorera perezida wa Repubulika.

Amakuru atangazwa na AFP ariko ngo aremeza ko abafashwe basanzwe bazwi kuko ngo bigeze gufungwa bazira kuba barabeshye abasirikari bakuru bakabatwara ibikoresho.

Iyi nkuru yibukije bamwe indi nkuru y’uwari umukozi wa minisiteri y’ubukungu mu myaka ya za 90 wigeze kwigana ijwi ry’uwari perezida wa Zaire Mobutu Sese Seko agasaba umukuru wa banki y’igihugu kumwoherereza miliyoni y’amadolari ngo yari gukoreshwa mu rugendo perezida Mobutu yiteguraga kugirira mu mahanga.

Ibi byaje kumenyekana ubwo umukuru wa banki y’igihugu yabazaga perezida Mobutu niba ibyo yamusabye byamugezeho, perezida akavuga ko nta mafaranga yari yamusabye.

Icyo gihe ariko ngo icyatunguranye cyane ni uko umukuru wa banki nawe yatahuweho kuba yari yasabye abakozi ba banki kumushyirira mu isanduku miliyoni ebyiri z’amadolari perezida yari akeneye, bamuha ebyiri nawe akohereza miliyoni imwe ku wari wiganye Perezida Mobutu.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

nanjye barampamagaye ngo ngo mbashyire ubunyobwa nimineke,ngo niko kbl avuze

Taratibu yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

Ibya congo byo nubusahuzi gusa??? Twe nkabanyarwanda turinyangamugayo nago umuntu yakwigana undi mubusahuzi. Cyangwa wumvise ijwi rya Presient wacu riguhamagara ngo zana million 50frw nguhe isoko wkwemerako yaba arimwenyewe kweli? H E can’t do that. He is a Man of all seasons.

Asituro yanditse ku itariki ya: 28-07-2013  →  Musubize

abigana amajwi rero! ahaaa. pole Kabila

boni yanditse ku itariki ya: 26-07-2013  →  Musubize

SHA BIRIYA BIRASANZWE MURI CONGO, NA MBERE BYARABAGA ALIKO AKENSHI BYA KORERWAGA ABAYOBOZI BO KURWEGO RWA MINISTRE KUMANURA . WAMUGABO WIGANA H.E BAMUCUNGIRE HAFI EJO ATAZA!!!!!!!!!!!!USIBYE KO DUFITE ABAHUNGU BABIKORERA ABABOSS BABO,HARI NABABIFUNGIWE .

MBOGO(KIBAMBA) yanditse ku itariki ya: 26-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka