USA : Umugabo yarasiye uwahoze ari umugore we mu rusengero

Umugabo witwa Gregory Eldred w’imyaka 52 y’amavuko akaba yari umwarimu mu ishuli ryigisha muzika muri Leta ya Pennsylvanie muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akurikiranweho kwica uwahoze ari umugore we Darlene Sitler amurasiye mu rusengero.

Uwo mugabo yanashatse kwivugana pasiteri w’urusengero uwo mugore yari arimo hamwe n’abandi bantu babiri bari kumwe basengana bashatse kumwambura iyo mbunda.

Umugabo wa Darlene Sitler akimara kumwica yongeye kwegera umurambo we awurasa andi masasu abiri mu rwego rwo kuwushinyagurira ; nk’uko Associated Press dukesha iyi nkuru ibivuga.

Darlene Silter na Gregory Eldred bari bamaze imyaka myinshi baratanye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

what has the world come to. seriously in the house of the Lord and yet you go ahead and even threaten the pastor and the congregation! God have mercy on your people.

yanditse ku itariki ya: 5-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka