Urusaku rw’ingurube ze rwamuviriyemo gukurikiranwa

Urukiko ruca imanza z’imbonezamubano rw’i Lons-le-Saunier ho mu Bufaransa, rwahamije kuwa gatatu umworozi w’ingurube icyaha cyo kuba atararinze ubumuga bwo kutumva umukozi wakoraga mu biraro by’ingurube ze.

Uyu mworozi w’ingurube ufite sosiyete yitwa Perizzarri, ngo ahamwa n’icyaha kitababarirwa cyo kuba atararinze amatwi y’uwitwa Serge Personeni, w’imyaka 49, urusaku rukabije rw’ingurube ze zigera ku bihumbi bine, ndetse n’urw’imashini zikoreshwa aho yororera.

S. Personeni uyu ngo yakoze umurimo wo kwita kuri izi ngurube kuva mu mwaka wa 2001 kugeza muwa 2008. Amatwi ye rero yaje gupfa, kandi ngo byaba byaraturutse ku kazi yakoraga.

Iyi nkuru dusoma kuri lepoint.fr ivuga ko uru rukiko rw’i Lons-le-Saunier ubu rwasabye ko abaganga bamusuzuma neza mbere y’uko hemezwa ibyo iyi sosiyete yamukoreshaga imuriha.

Ubundi, ngo itegeko ryo muri iki gihugu cy’Ubufaransa rivuga ko abakozi bagomba kurindwa igihe abantu bakorera ahari urusaku rugera kuri dB 85 (decibel, urugero rwifashishwa mu kugaragaza ubutyare bw’urusaku).

Nyamara ngo iyi sosiyete ntacyo yakoreye S. Personeni kandi ngo ingurube yitagaho zigira urusaku ruri hagati ya dB 121 n’ 133 iyo ziri kurya.

Joyeuse Marie Claire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka