Urubuga rwa internet rwatangaje ko Messi yapfuye atari byo

Urubugwa rwa internitet rwa Foxsport rubinyujije kuri Twitter, tariki 27/05/2012, rwabeshye ko umukinnyi w’igihangange wa FC Barcelone, Lionel Messi, yitabye Imana.

Nubwo iyo nkuru yamaze amasegonda make kuri Twitter yasakaye ku isi hose bitewe n’uko urwo rubuga rukomeye cyane muri Amerika, rukaba rusurwa n’abantu benshi cyane buri segonda.

Kuri Twitter y’urwo rubuga hari handitseho ngo, « Tubabajwe no kubamenyesha inkuru ibabaje y’urupfu rwa Lionel Messi, witabye Imana azize guhagarara k’umutima ubwo yari ari mu myitozo”, #RIP Messi.

Ayo makuru yari yakuye umutima benshi, yahise akurwa kuri urwo rubuga. Inkuru yari yamaze gusakara hirya no hino ku isi, cyane cyane muri Amerika y’Amajyepfo, aho uwo musore wa mbere ku isi muri ruhago akomoka.

Inkuru yatangajwe na Fox Sports kuri Tweeter.
Inkuru yatangajwe na Fox Sports kuri Tweeter.

Kugeza ubu harakibazwa impamvu uru rubuga rwafashe icyemezo cyo gutangaza ibihuha, cyangwa se niba ari nk’abantu binjiye muri Konti yabo ya Twitter bakabaharabika (piratage), cyangwa se na none wenda bakaba barabikoze bashaka gushitura abantu gusa.

kugeza ubu ntacyo Messi ukomoka muri Argentine ntacyo arabivugaho, niba azabarega cyangwa se niba azabyihorera ; nk’uko Chronofoot.com dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka