Umushinwa yakuruye imodoka ya Toni 1.6 akoresheje amaso

Umugabo w’Umushinwa witwa YangGuanghe yakuruye imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes ifite uburemere bwa toni 1.6, akoresheje ibigohegohe(paupieres), tariki ya 28/04/2012.

Tariki 28/04 uyu mwaka nibwo yashoboye kugera kuri icyo gikorwa, avuga ko yitoje imyaka igera kuri 10. Avuga ko yashatse kwerekana ko ubushake bushobora gutuma ibice by’umubiri byose bishobora kugira imbaraga zidasanzwe, nk’uko urubuga 7sur7.be rubitangaza.

Atangaza ati: “Umuntu wese ashobora gukoresha igice cy’umubiri igikorwa gisaba imbaraga nyinshi. Ni ubuhanga bwanjye bwo guhindura ibice by’umubiri bidakora bigakora ikintu gitangaje”.

YangGuanghe yakomeje agira ati: “Bisaba imyaka myinshi y’imyitozo kugira ngo ubashe gukomeza ibigohegohe, bityo ugakora igikorwa nk’ikyi. Sinagira inama umuntu wese kunyigana”.

Tariki 24 uko kwezi yari yinjiye mu gitabo cy’abantu bakoze ibikorwa by’indashyikirwa “Guiness de Records”, nyuma yo gutwara indobo ipima ibiro 23.5 akoresheje ibigohegohe.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

na biriya byo gukuruza ingohi sibyo rwose ,ni amashitani cyokora!

yanditse ku itariki ya: 18-05-2012  →  Musubize

NABERA MBONYE INKURU YIKINYOMA!!!!!!!! BENZ YAHINDUYE IKIRANGO CYAYO RYARI DA???? AYO MAKURU MUYADUHE NEZA!!

KIBWA yanditse ku itariki ya: 16-05-2012  →  Musubize

Buriya se iriya ni Mercedes? Injiji gusa

Kabebe yanditse ku itariki ya: 15-05-2012  →  Musubize

Ntibakatubeshye ni amajini baba bakoresheje!!!

hahahaha yanditse ku itariki ya: 13-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka