Umupolisi yavuyemo umwuka biturutse ku ikipe yafanaga yatsinzwe
Umupolisi witwa Willy Seruwagi ukomoka mu Karere ka Luweero muri Uganda tariki 23/09/2013 yitabye Imana nyuma yo kugwa igihumure kubera ko ikipe ya Manchester United yafanaga yatsinzwe na Manchester City ibitego 4-1.
Uyu mupolisi wayoboraga post ya Vumba asanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal ariko kuri uwo mukino yafanaga Manchester United, mbere y’uko uyu mukino utangira Seruwagi yateze n’umuntu amafaranga ibihumbi 50 avuga ko ikipe ari inyuma (ManU) iza gutsinda.
Ikipe ya Manchester United yafanaga ntibyayihiriye kuri uwo mukino, Manchester City igitsinda igitego cya mbere, ngo uyu mugabo ushinzwe umutekano yabuze amahoro bihumira ku mirari ifimbi ya nyuma ivuze.
Umukino ukirangira, yahise yikubita hasi, abafana bahita bamwihutana ku bitaro biri hafi aho, abaganga basanze afite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso bagerageza kumurwanaho biba iby’ubusa yitaba Imana bukeye bw’aho; nk’uko ikinyamakuru The Redpepper kibitangaza.
Amakipe yo mu Bwongereza afite abafana benshi mu bihugu byacu, iyo amakipe akomeye nka Chelsea, Liverpool, Arsenal, Manchester United yakinnye usanga abakunzi bayo bakubise buzuye utubari twerekana iyo mikino n’ishyaka ari ryose ariko inama nabagira ni byiza gufana ariko nturenze urugero ku buryo byakwabura ubuzima bwabwe.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Thatis what we call nationalism, but the hegher the nationalism, the hight chance of losing your life.take the exampl of that police man.
Uyu yazize gutega man yabonye ahomye wenda no murugo rukinga babibiri ariko nubundi ntiwafana amashitani utabimenyereye ngo bigusige amahoro.
Imana imwakire
NINKIBYAMBAHO’BIBAYE’KURI’REYO’YEWE’UMURYANGOWE’WIHANGANE’NTAWURENGA’UMUSI’WAHAMAGAWE’YEWEE
Bagiye se bareka gufana ni iyi nyungu babivanamo