Umuntu ushaje kurusha abandi ku isi yizihije isabukuru y’imyaka 116

Besse Cooper, umugore wo muri Leta ya Géorgie muri Leta Zunze Ubimwe z’Amerika, niwe muntu ushaje kurusha abandi ku isi. Kuri uyu wa 28/08/2012 yizihije isabukuru y’imyaka 116.

Mu birori byo kwizihiza isabukuru ye byabereye mu rugo ndetse bikanitabirwa n’ntumwa za Guinness Book des Records, Besse yavuze ko ibanga ryo kurama kwe ari ukurya ibitunguru kandi ntajya arya ibiryo birimo ibinure byinshi, umunyu mwinshi cyangwa amasukari menshi (junk food).

Besse Cooper.
Besse Cooper.

Umuhungu we na we wari muri ibyo birori, yavuze ko uko imyaka yagendaga yiyongera ari na ko ubwenge bwa nyina bwiyongeraga kandi ngo akanarushaho kuba umuntu mwiza; nk’uko ikinyamakuru Metro kibivuga.

Besse Cooper yashyizwe mu gitabo cy’abantu b’intagereranywa mu bintu bitandukanye (Guinness Book des Records) muri Mutarama 2011. Uyu mukecuru ari mu bantu umunani ku isi babashije kubaho ku geza ku myaka 116.

Besse Cooper yahawe icyemezo ko ariwe muntu ushaje ku isi.
Besse Cooper yahawe icyemezo ko ariwe muntu ushaje ku isi.

Besse Cooper utarigeza na rimwe abagwaho n’abaganga ngo imiti yafashe kubera uburwayi ibarirwa ku ntoki. Ngo nta n’ibibazo bikomeye by’ubuzima yigeze ahura na byo.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hari n’abandi benshi batanzwi baramye imyaka irenga 116. sogokuru wanjye yashaje abarenze imyaka itatu. ni ukuvuga 119.

BIGIRIMANA SAMUEL yanditse ku itariki ya: 6-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka