Umukino watinze isaha kubera abasifuzi bafatanwe imodoka yibwe

Umukino wa mbere wa shampiyona y’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo (soccer league) watinze gutangira mu gihe cy’isaha yose biturutse ku basifuzi batawe muri yombi bafatanwe imodoka yibwe.

Ku cyumweru tariki 04/08/2013, umusifuzi mukuru n’umwungiriza we bahagurutse mu Mujyi wa Rubensters berekeza mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’icyo gihugu aho bagomba kuyobora umukino wa shampiyona hagati ya Platinium Stars na Wits University.

Ubwo bendaga kugera kuri kibuga, polisi yarabahamagaye ibahata ibibazo ku modoka barimo kandi yaribwe. Nyuma yo kuganira na polisi yemeye kubarekura kugira ngo umukino ube; nk’uko umuvugizi wa shampiyona, Derek Blackensee yabitangaje.

Abo basifuzi bihutiye kwerekeza ku kibuga kugira ngo umukino utangire. Uwo mukino watinze igihe cy’isaha kandi wari uteganyijwe kunyura Televisiyo ya SABC warangiye amakipe yombi aguye miswi ku 0-0.

Muri Nyakanga 2012, abandi basifuzi batatu bo muri Libani bafashwe na Polisi bakurikiranweho amanyanga mu mukino w’umupira w’amaguru nyuma bagororerwa kuryama n’abakobwa.

Abasifuzi babari bungirije bahanishijwe igifungo cy’amezi atatu mu gihe umusifuzi mukuru ufatwa nka kizigenza ategereje urwo azakanirwa; nk’uko urubuga www.gentside.com rubitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka