Umukambwe w’imyaka 91 yakatiwe gufungwa imyaka 90

Umukambwe w’imyaka 91 wo mu gihugu cya Bangladesh witwa Ghulam Azam yakatiwe n’urukiko rw’icyo gihugu igihano cy’igifungo cy’imyaka 90 kubera ibyaha yakoze mu ntambara yo kwibohora.

Urukiko rwamuregaga gukora ibyaha by’intambara ubwo igihugu cye cyaharanira kugera ku bwigenge kirwana na Pakistani mu myaka 40 ishize. Ashinjwa kwica abarimu, abaganga, n’abanyamakuru.

Ghulam yahamijwe ibyaha byose bitanu yaregwaga birimo ubwicanyi no gushyira abantu ku ngohi. Uyu mukambwe yahakanye yivuye inyuma ibyaha bamushinja, abambari be batunga urutoki ko azize impamvu za politiki.

Bwana Ghulam yambaye imyenda y’imfungwa y’ibara ry’ubururu n’umweru yatangiye gukora igihano cye ari mu bitaro bya Bangabandhu Sheikh Mujib Medical University ku mpamvu z’amagara ye y’izabukuru atameze neza.

Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 16/07/2013, abamushyigikiye bakomoka mu Ishyaka rya Jamaat-e-Islami, batangiye imyigaragambyo mu murwa mukuru wa Dhaka; nk’uko ikinyamakuru The Daily Star dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka