Umugore w’imyaka 62 yatangiye koga ibirometero 165 bihuza Cuba na Floride

Umunyamerikakazi witwa Diana Nyad mu cyumweru gishize yatangiye urugendo rwo koga ibirometero 165, akava mu gihugu cya Cuba akagera mu ntara ya Floride muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Nyad w’imyaka 62, yatangiye uru rugendo kuwa Gatandatu tariki 18/08/2012 Isaa tatu z’ijoro, agateganya amasaha arenga 60 aherekejwe n’amato atanu n’inzobere mu kwibira, bose bashinzwe kumurinda amafi arya abantu akunda kuba mu kigobe cya Floride.

Urubuga 7sur7 rutangaza ko Nyad yatangaje ko afite ubwoba buvanze n’akanyabugabo ko guca ako gahigo arwaye imyaka igera kuri 35.

Yagize ati: “Hari ubwoba buke ariko kandi n’akanyabugabo mu gihe cy’iminsi itatu cy’urugendo. Nzasabwa kugira akanyabugabo kugira ngo mbashe kurenga ubwoba”.

Iyi ni inshuro ya kane, Diana agerageje koga ibirometero 165 bitandukanya ibihugu byombi nyuma yo kubigerageza mu 1978 no mu kwezi kwa Munani n’ukwa Cyenda 2011 ntabigereho. Mu kwezi kwa cyenda, yakuyemo akarenge amaze koga ibirometero 124 mu masaha 40.

Diana Nyad yaciye agahigo ku isi ko koga ibirometero 165 bihuza Bahamas n’Intara ya Floride mu 1979. Urwo rugendo ntabwo rwari rugoye nk’urwa Cuba, nk’uko Diana abitangaza.

Uyu mugore afite kandi agahigo ko kuzenguruka ikirwa cya Manhattan cyo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika mu gihe cy’amasaha arindwi n’iminota 57 igihe yari afite imyaka 50 y’amavuko.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka