Umugabo yambaye ubusa mu rusengero ashaka kuryamana n’abagore bose bari bahari
Umugabo w’imyaka 32 yatunguye abitabiriye amateraniro mu rusengoro rumwe rwo mu mujyi wa Harare muri Zimbabwe avuga ko yoherejwe n’Imana gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagore bose ahita akuramo imyenda yose asigara yambaye uko yavutse.
Eliad Saungweme yahise ategeka abagabo bose gusohoka mu rusengero kugira ngo asohoze umugambi w’Imana. Yasabye gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugore w’imyaka 47 witwa Enid Chigayo waje gushyikiriza ikirego polisi bituma atabwa muri yombi.
Abagabo basohoye uwo mugabo bakeka ko yari yavangiwe kuko nta muntu muzima wakora ibyo bikorwa by’uruterasoni.
Eliad Saungweme yagejejwe imbere y’urukiko rw’i Harare akurikiranweho ibyaha by’urukozasoni kubera imyitwarire yagaragaje mu materaniro yabaye tariki 16/12/2012.
Umushinjacyaha Rufaro Mazvimbakupa yabwiye urukiko ko Saungweme yahagaze imbere y’abakiristu yatura amagambo y’urukozasoni. Yavuze ko yoherejwe n’Imana ngo akorane imibonano mpuzabitsina n’abagore bose bari mu rusengero, yakuyemo imyenda ashyira ku karubanda uko ateye.
Mazvimbaka yasabye urukiko ko abadogiteri babiri basuzuma uwo mugabo ngo hamenyekane niba ari muzima cyangwa afite uburwayi bwo mu mutwe; nk’uko urubuga www.newzimbabwe.com rubitangaza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwomugabo Afitesatani Umuntu wo kwambara Ubusa Mu Urusengero Ntareta Ibayo Bibabaje Mu Isi No Mu Ijuru
MWIRIWE UWO MUNTU ARARWAYE
Baba! Niba atarwaye mu mutwe, ubwo yari yiyizeye da!
Ese uyu mugabo si nk’abandi. Ashobora kurongora abagore bangahe? akabije yarenza batatu.! yarawutaye.