Umugabo w’Umunyarwanda amaze gutunga abagore 15

Umugabo uzwi ku izina rya Musaza Xaveur utuye mu kagali ka Kabugondo, umurenge wa Mugina akarere ka Kamonyi amaze gutunga abagore 15 mu myaka 45.

Uyu mugabo nubu ugikomeje gushaka abandi bagore arangwa no gutandukana n’abagore cyane, maze agahita yishumbusha abandi. Ibi ngo byatangiye mu myaka ya 1970 ubwo yashakaga umugore wa kabiri nyuma y’umugore w’isezerano bita umugore mukuru.

Nyuma yaho, uwo mugore wa kabiri yamwubakiye indi nzu ahitwa i Kiboga mu murenge wa Mugina maze aguma muyo yari yaramushakiyemo. Aho rero niho Musaza amaze gutungira abandi bagore bagera kuri 13; nk’uko tubikesha abaturanyi ba Musaza.

Nkuko abazi uyu musaza ubu ufite imyaka 70 babidutangarije, abo bagore bose siko babyaranye abana, ariko ngo no kumenya abana yabyaye byagorana kuko hari abagore bamarana igihe gito bakigendera ntihamenyekane aho bagiye kandi bakaba ari benshi bityo umuntu akaba atamenya niba barabyaye cyangwa batarabyaye.

Icyakora, abagore babyaye bakibana n’uyu musaza nabo ngo ntakizera ko ariwe wabaga yarabyaranye nabo kuko ajya kubazana bamaranye iminsi mu gisa n’agakungu kandi ari nako hatakwizerwa imyitwarire yabo bagore hanze.

Uwo musaza kandi avuga ko igihe cyose azaba agifite imbaraga atazabaho wenyine kuko umugore nagenda azashaka undi.

Abaturanye na Musaza bavuga ko kwigendera kw’abo bagore biterwa n’imyitwarire ye bavuga ko ari ubusambo ariko we akaba atabyemera ahubwo avuga ko ari abagore baba baramenyereye kwiruka mu bagabo ntibanezwe nibyo bafite.

Itegeko ry’u Rwanda kubashakanye rivuga ko umugabo umwe abana n’umugore umwe kandi abana bose bavutse bakaba bafite uburengenzira bwo kumenya ababyeyi babo no kugira uruhare ku mitungo yabo, nyamara hari abatamenya ababyeyi babo kandi bariho.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

uwu andenzeho

rucano yanditse ku itariki ya: 4-01-2013  →  Musubize

Abo ni bake, naho abo umuntu aba yararyamanye nabo ni benshi bibaye ngombwa ko baba abagore be bakuzura fuso ubapananze nk’amakara.

yanditse ku itariki ya: 26-12-2012  →  Musubize

mumyaka 45 abagore 15 ubwose bamaranaga igihe kingana iki numugore ubu afite abana bangahe?

james yanditse ku itariki ya: 21-12-2012  →  Musubize

itegeko ryo murda ntiryemerera abisilamu gukora ibyo bemerewe n’idini ryabo se??

sam yanditse ku itariki ya: 21-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka