Umugabo w’imyaka 70 yari ahitanywe n’ikanya yasesetse mu gitsina

Umugabo wo mu gihugu cya Australie ufite imyaka 70 y’amavuko yiyambaje abaganga nyuma y’amasaha 12 asesetse ikirindi cy’ikanya mu muyoboro w’inkari w’igitsina cye (urètre) no kuva amaraso atagira ingano.

Uyu mugabo ngo yakoze ibyo mu rwego rwo kwishimisha bishingiye ku gitsina maze yifashisha ikanya ngo akemure icyo kibazo ariko ntiyahirwa kuko ikanya yamuhagamye ndetse akananirwa kuyikuriramo, aka wa mugani ngo “umanika agate wicaye wajya kukamanura ugahagarara”.

Umuganga witaye kuri uwo mugabo avuga ko kugira ngo bamukuremo iyo kanya bagombye kumutera ikinya gifata umubiri wose (anesthésie générale) kuko yarimo kubabara cyane; nk’uko tubikesha www.Gntside.com.

Anavuga ko atari ubwa mbere abagabo bagerageza kwishyira mu gitsina ibintu bitandukanye mu rwego rwo kwishimisha, kuko hari n’abandi bakiriye bahezwemo n’ibintu bitandukanye nk’insinga, imiheha ikoze muri purasitiki (plastic) n’ibindi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

dukwiye kwita ku nama z’abaganga tumenyeko kwikinisha byangiza ubuzima bw’ubikora wese amagara araseseka ntayorwa murakoze

NIZEYIMANA ISAAC yanditse ku itariki ya: 29-08-2013  →  Musubize

nukuri isi irarangiye,banyarwanda ndabasabye ibyo bibe muri kirazira zacu dusanganywe.amahoro kukiremwa muntu cyose kwisi.

aryan n pac yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

isi irashaje pe imama idutabare ifoke koko!

umutoniwase liliane yanditse ku itariki ya: 25-08-2013  →  Musubize

ese ko twari tuzi ko ibihe bya joriji baneti byatambutse tubwumva nk’ amateka, abo bo nibwo bakibitangira, abanyarwanda ntibizaturangwe kukoubwo ni ubujiji burenze ubwa joriji

karemera theogene yanditse ku itariki ya: 24-08-2013  →  Musubize

Uwo mugabo nabona akize iyo kanya azamenya ko igitsina atari icyo gukinisha. Bose ni kimwe na ba bandi bendana bahuje igitsina. Byerekana ko isi igeze ku iherezo.

Alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

uwiteka atabare isi si ukwikinisha ni ukwishahura!

alias yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

Ni dange kbsa ubwose yararimo kwikinisha asambanya ikanya

JUJU yanditse ku itariki ya: 21-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka