Umubyeyi yirukanwe mu rusengero kubera kuhonkereza umwana

Umubyeyi witwa Nirvanna Jeannette utuye mu majyepfo ya Leta Zunze za Amerika muri Leta ya Georgia mu gace kitwa Savannah yirukanwe mu rusengero nyuma yaho azamuye umwambaro we atangiye konsa umwana we.

Umupasitori n’abadiyakoni bamutwaye bamusaba kugana mu bwiherero, nawe ntiyabyakira neza, yanga kujya konkereza umwana we mu bwiherero.

Nyuma yaho, umuyobozi w’amateraniro yamubwiye nabi cyane, ndetse ngo amugereranya n’umu stripteaser (abakobwa babyina mu tubari bambaye uko bavutse). Bamusabye ko atazabagarukira mu rusengero rwabo nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru, The Time.

Nirvanna Jeannette yahavuye afashe umwanzuro wo kurega urwo rusengero, dore ko itegeko rya Leta ya Georgia ryemerera ababyeyi uburenganzira bwo konkereza ahantu hose bemerewe kugera nta tandukaniro.

Kuri we ngo ntiyumva ukuntu yabujijwe konsa mu rusengero kandi ubwaho hamanitsemo amashusho ya Bikiramariya ari konsa akana-yezu.

Abandi baturage babyumvise bahise batangaza igikorwa cy’imyigaragambyo mu rwego rwo kwamagana igikorwa nka kiriya cyo guhungabanya umubyeyi, agatukirwa mu rusengero.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka