Ubwonko bw’umuntu buhagarara gukura ku myaka 30 y’amavuko

Bitandukanye n’ibyo abenshi bibwiraga ko ubwonko buhagarara gukura mu gihe cy’ubugimbi, ubushakashatsi bwagaragaje ko ubwonko bw’umuntu bukomeza gukura kugeza mu myaka 30 y’amavuko.

Jay Giedd, umuhanga mu bijyanye n’ubwonko muri kigo cy’ubuzima bwo mu mutwe muri Amerika n’ikipe bakoranye ubushakashatsi yagaragaje ko ku myaka 30 y’amavuko aribwo umuntu aba ashobora gufata ibyemezo bifatika.

Ibi ngo babigezeho nyuma yo kwiga igice cy’ubwonko gifite uruhare runini mu gupanga no gufata ibyemezo; nk’uko Jay yabitangarije ikinyamakuru Wall Street. Uyu mushakashatsi akavuga ko ibitekerezo bifatwa mbere y’icyo gihe biba bidashyitse.

Ati “niyo mpamvu inzobere nyinshi zifata igihe kuva ku myaka 18 kugeza kuri 29 nk’igihe cyo gukura cyane ku buryo budasanzwe”.

Ubu bushakashatsi bwerekana ko ibyemezo bifatwa n’urubyiruko rukiri mu myaka 20 biba bigomba kubanza kurebwa ireme ryabyo cyane cyane iyo birebana no gufata umurongo w’ubuzima.

Muri Mata 2012, ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke z’Ababiligi bwari bwahamije ko imyaka y’ubukure ari 24 aho kuba 18. Buvuga ko ku myaka 24 ari bwo umuntu yakagombye kubona uburenganzira buhabwa abantu bakuze akanirengera ingaruka z’ibyo yakoze byose.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika bwo bugaragaza ko na nyuma y’imyaka 24 umuntu aba agihuzagurika mu bitekerezo bityo bugahamya ko umuntu yaba agira ibitekerezo bihamye kandi bifatika guhera ku myaka 30 y’amavuko.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka