Ubwongereza : Umukobwa yategetswe kwamburira ku kibuga cy’indege

Ubwo yashakaga kurira indege ngo ajye mu birori na bagenzi be, umukobwa witwa Alix Townsend yategetswe kwamburira mu ruhame ku kibuga cy’indege imyambaro abakozi b’indege bavugaga ko ari migufi, akabona kwemererwa kwinjira mu ndege agakomeza urugendo rwe.

Uyu mukobwa ufite imyaka 18 kandi ngo akaba ari mwiza yari yateguye kujyana na bagenzi be 18 mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umwe mu nshuti ze wizihizaga imyaka isabukuru y’imyaka 18 mu gihugu cya Esipanye, ariko ageze ku kibuga cy’indege abakozi b’indege bamwangira ko ayikandagizamo ibirenge ngo kuko yari yambaye imyambaro migufi cyane itemewe ku bagenzi bagenda n’iyo ndege.

Indege z’ikigo Monarch ngo zisanzwe zizwiho kugira amabwiriza y’imyambaro abazigendamo bagomba kubahiriza, ariko ngo icyababaje uyu mwana w’umukobwa ni uko bamwangiye ko ajya mu bwiherero ngo ahindure imyambaro ye, bakamutegeka kuyihindurira mu ruhame imbere y’abandi bagenzi amagana bari aho ku kibuga cy’indege ku mirongo batonda iyo binjira mu ndege.

Uyu mwana yazize ko yari yambaye imyenda migufi cyane kandi sosiyete y'indege yari agiye kugendamo itabyemera.
Uyu mwana yazize ko yari yambaye imyenda migufi cyane kandi sosiyete y’indege yari agiye kugendamo itabyemera.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Daily Mail cyo mu Bwongereza aravuga ko ababyeyi b’uyu mukobwa nabo ngo bababajwe cyane n’uko abakozi bo ku kibuga cy’indege bategeka umwana wabo kwiyambura agahindura imyenda mu ruhame imbere y’imirongo y’abagenzi.

Iyi nkumi Alix Townsend yemeza kandi ko ngo no mu bandi bagenzi harimo abo avuga ko bari bambaye nkawe, ariko we bakamutoranya mu bandi bakamuhohotera bamutegeka guhindura imyenda mu ruhame.

Alix avuga ko yasabye ko bamureka akajya guhindura imyenda mu bwiherero ariko umukozi w’indege yari agiye kugendamo akamutera utwatsi. Gusa ngo ku bw’amahirwe uyu mukobwa yari afite imyambaro imeze nk’ibishura mu gikapu cye, ahita ayivanamo aba ariyo yambarira aho bari bamutegetse mu ruhame.

Uyu mwana n'ababyeyi be bababajwe nuko yategetswe kwiyambura mu ruhame rw'abantu.
Uyu mwana n’ababyeyi be bababajwe nuko yategetswe kwiyambura mu ruhame rw’abantu.

Abakozi b’indege zitwa Morach ariko bahakaniye Daily Mail ko uwo mukobwa yasabwe guhindura imyenda ariko batigeze bamutegeka kuyihindurira mu ruhame. Gusa ngo yari yambaye imyambaro migufi ku buryo abagenzi babashaga kubona amatako ye kandi bikaba bitemewe mu ndege zabo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

turasaba abakobwa bose kwambara imyenda ibubahishije

ange yanditse ku itariki ya: 8-08-2013  →  Musubize

gose ntamakosa bakoze kuko nubundi yari yambaye ubusa rero ntaco yarikunyegeza

gahungayire yanditse ku itariki ya: 7-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka