Ubwenge bwa muntu bwaba bugenda bugabanuka

Ubushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika bigaragaza ko inyangingo z’imiterere y’ubwenge zigenda zimuka, bitewe n’ubuzima tubamo, bigatuma ubwenge bwacu bugabanuka uko bwije n’uko bukeye.

Professeur Gerald Crabtree hamwe n’itsinda bafatanyije, bagaragaje mu kinyamakuru Trends in Genetics ko ubwenge bwa muntu butakiyongera ahubwo bugenda bugabanuka.

Aba bashakashatsi batanga urugero, bavuga ko umuhigi wo mu myaka ibihumbi 3000 ishize, utarabashaka gushakira umuryango we aho kuryama hatekanye, yapfaga hamwe n’urubyaro rwe rwose, nyamara mu bihugu byateye imbere kuri ubu kutabona aho kurara ni ikintu kidasanzwe.

Bavuga ko abantu ba kera basabwaga gutekereza, kwitonda ndetse no kureba kure cyane kugirango babashe kubaho, kurusha ab’ubu.

Gutanga igisobanuro cy’ubwenge ntibyoroshye. Ibisobanuro biheruka bivuga ko ari uruhurirane bw’imikorere y’ubwonko itwemerera kumva ibintu bidukikije, ibitubera iruhande, ndetse n’icyo ibyo bintu bishobora kuba bihuriyeho.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ngewe ndimo nibaza. ko Imana yaturemye kimwe ubwenge bw’abantu burangana? nshaka gusubizwa hagendeye ku itandukaniro rir hagati y’ubwenge n’ubumenyi. murakoze!

Fulgence SIBORUREMA yanditse ku itariki ya: 27-10-2018  →  Musubize

yaturemye kimwe

Theossi Lili BIZIMANA yanditse ku itariki ya: 7-07-2019  →  Musubize

Muraho neza? nonese mwazadushakiye ninama?

USENGIMANA RICHARD yanditse ku itariki ya: 29-11-2012  →  Musubize

Turabakunda,twemera inkuru mutugezaho zicukumbuye,gusa mukwiye kujya munatunyurizamo inkuru zakunzwe cyane zo mumateka y’isi,urugero nk’impanuka y’ubwato Titanic,intambara zo muri vietnam,technology iremereye(use of Robbots in many fields etc).

Izerimana Giovanny yanditse ku itariki ya: 19-11-2012  →  Musubize

Erega burya iyo ubwonko budakora burasaza. kuri ubu ibintu byinshi dusigaye tubikoresha imashini bigatuma tudakoresha cyane ubwonko. urugero: kubara(calculatrice), ibyo uzakora (ajenda), isaha yo gukora igikorwa iki n’iki(reveil ya telephone). ibi byose bituma ubwonko nta mbaraga bukoresha kandi nituvuga ubwenge tujye twumva ubwonko.

jacky yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

erega burya iyo ubwonko budakora burasaza, kuri ubu ntitugikoresha ubwenge cyane. ibintu byose usanga dukoresha imashi. tugakoresha uburyo butadusaba gutekereza cyane. urugero: calculatrice mu kubara, ibyo uzakora muri ajenda, isaha uribubyukireho ugashyiramo reveil ngo utibagirwa,... ibyo byose bigabanyiriza ubwonko akazi, kandi nituvuga ubwenge tujye duhita twumva ubwonko.

yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka