Uburusiya bugiye gufunga amashuri asaga 700 kubera abaturage bagabanutse

Igihugu cy’Uburusiya kirateganya gufunga amashuri 733 kubera igabanuka ry’ubwiyongere bw’abaturage, nk’uko Guennadi Onichtchenko, ushinzwe serivisi z’ubuzima mu gihugu cy’Uburusiya, yabitangarije ibiro ntaramakuru by’Uburusiya Interfax.

Ati «Turateganyagufunga ibigo by’amashuri 733 harimo 464 byo mu Burusiya hagati. Impamvu ni uko nta bana bahari [bo kwiga muri ayo mashuri]».

Yanavuze ko ibigo by’amashuri bigera ku bihumbi 44 ari byo bizafungura imiryango tariki 01/09/2013 ubwo umwaka w’amashuri uzaba utangiye, bikazakira abanyeshuri bagera kuri miliyoni 13.

Uburusiya bufite abaturage barenga miliyoni 143 kugeza ubu, bukaba bwaratakaje abaturage barenga miliyoni eshanu kuva ubwo Leta zunze ubumwe z’abasoviyeti (URSS) zasenyukaga mu mwaka wa 1991.

Ibarura ry’abaturage ryakozwe mu Burusiya mu mwaka wa 2010 rigaragaza ko mu myaka 10 ishize abaturage b’Uburusiya bagabanutseho abagera kuri miliyoni 3,4.

Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’ibarurishamari S&P mu kwezi kwa 02/2011, cyateganyaga ko Uburusiya bushobora kubura abandi baturage bagera kuri miliyoni 24 kugeza mu mwaka wa 2050.

Nyuma y’isenyuka rya Leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti, Uburusiya bwatangiye kugira ikibazo cy’igabanuka ry’abaturage, kuko imibereho y’abaturage yatangiye gusubira inyuma bigatuma umubare w’abaturage bapfa wiyongera, ndetse n’uw’abana bavuka ukagabanuka.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murwanda natwe dushobora kugabanya umuvuduko wubwiyongere turamutse tumenye gukoresha uburyo bwa kamere

ALOYS yanditse ku itariki ya: 17-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka