U Butaliyani : Padili yabwiye abakirisitu mu gitambo cya misa ko agiye kurongora

Umupadiri w’Umutaliyani yatangarije abakirisitu bari baje mu misa ko agiye kurongora ndetse umugore we akaba yenda kubyara. Iyo misa ikaba yariyo ya nyuma asomye mu buzima bwe, nk’uko urubuga rwa internet 7sur7 rubitangaza.

Don Vito Lombardo w’imyaka 33, yakoreraga kuri paruwasi ya San Lorenzo iherereye mu gace ka Trapani ko mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’umujyi wa Sicile. Yagize ati: Iyi ni misa yanjye ya nyuma, nakunze umugore kandi mu mezi macye ndaba ndi papa w’umwana.

Ikinyamakuru gisohoka buri munsi mu Butariyani kitwa La Repubblica cyasohoye iyi nkuru kuri uyu wa Gatanu tariki 14/12/2012, kivuga ko umubano hagati y’uyu mupadili n’uwo mugore we wari umaze igihe kirekire.

Padiri don Vito yafashe umwanzuro wo kubishyira ahagaragara akarangiza imirimo ye muri kiliziya, kuko uyu mugore atwite inda y’amezi atanu.

Ikinyamakuru Giornale di Sicilia cyo kivuga ko aya makuru padiri Don Vito yabanje kuyamenyesha Vatican, ahari ikicaro gikuru cya kiliziya gatulika mbere y’uko abibwira abakirisitu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

UWOMUPADILI NTIMYWA LICYANE

ISSA yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

Biraze Kandi Nibyoroshye Gukurikira Yezu.Ndashimira Uwo Mu Padili Yako Igikorwa Cy’utwari.Kuko Uhakana Ubugore Aragarama.

Akarikurubu Felix yanditse ku itariki ya: 16-08-2016  →  Musubize

BIRABABAJE

PIS yanditse ku itariki ya: 16-06-2014  →  Musubize

nabona bitazoroha ariko uriya ni intwari kuko yemeye imbere yabakristu nabamuyobora

emmy yanditse ku itariki ya: 18-12-2012  →  Musubize

nabona bitazoroha ariko uriya ni intwari kuko yemeye imbere yabakristu nabamuyobora

emmy yanditse ku itariki ya: 18-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka