U Bushinwa: Bagurishije umwana bagura iPhone

Umugabo n’umugore bo mu gihugu cy’Ubushinwa bashobora kuzakurikiranwa n’ubutabera kubera kugurisha umwana wabo w’umukobwa amafaranga bakuyemo bakayagura telefoni yo mu bwoko iphone.

Aba babyeyi bakekwaho kuba barifashishije imbuga nkoranyambaga bashaka umubyeyi wakwemera kwitwarira umukobwa wabo ariko abahaye amayuwani ibihumbi 30, angana n’amayero ibihumbi bitatu magana atandatu.

Ikinyamakuru Lepoint kivuga ko umuntu ushaka kwitwarira uwo mukobwa yaje kuboneka, ariko ko amafaranga yahawe aba babyeyi yo ntiyatangajwe.

Ikindi kivugwa ni uko nyuma yo kugurisha uyu mwana baguze telefone yo ya iphone, bakagura n’ibindi birimo inkweto za siporo zihenze cyane.

Aba babyeyi bavuga ko batanze umwana wabo kugira ngo azabashe kugira ubuzima bwiza, kandi ko bari banafite undi mwana.

Iyi nkuru inavuga ko kugurisha abana n’abagore byeze mu Bushinwa bitewe na politiki ibuza abantu kubyara umwana urenze umwe, n’uburyo abagore ari bakeya ugereranyije n’abagabo, muri iki gihugu.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka