U Buhinde: Umugabo w’imyaka 62 amaze imyaka 22 atoga

Umugabo witwa Dharamdev Ram w’imyaka 62 y’amavuko ukomoka ahitwa Bihar mu Buhinde, ubu yabaye icyamamare mu Mudugudu wa Baikunthpur atuyemo ndetse no mu gihugu cye nyuma y’uko bitangajwe ko amaze imyaka makumyabiri n’ibiri (22) atoga.

Ubu ngo buri muntu muri ako gace arabizi ko uwo mugabo amaze imyaka 22 atoga, ariko ntawumuseka, ahubwo bamwubahira icyemezo yafashe.

Uwo mugabo yafashe icyo cyemezo avuga ko atazigera yoga kugeza igihe ihohotera rikorerwa abagore rizarangirira, amakimbirane ashingiye ku butaka akunze gushwanisha abagabo akarangira, ndetse no kwica inyamaswa z’inzirakarengane bigahagarara, kandi ibyo byose ntibirakunda, ubwo rero Dharamdev ngo aracyakomeje ibyo yiyemeje.

Dharamdev Ram aganira n’Ikinyamakuru ‘ETV Bharat’ mu minsi ishize, yagize ati “Mu 1975, nakoraga mu ruganda i Jagdal, Bengal, nyuma nshakana n’umugore wanjye mu 1978, mbaho ubuzima busanzwe. Ariko mu 1987 nza kubona ko amakimbirane ashingiye ku butaka, kwica inyamaswa ndetse n’ihohotera rikorerwa abagore byatangiye kwiyongera. Ubwo rero, mu rwego rwo gushaka igisubizo, negereye umwe mu bayobozi ba ‘Guru’ angira umwigishwa we ndamukurikira. Kuva ubwo natangiye gusenga imana ya ‘Lord Rama’.”

Ikinyamakuru Odditycentral dukesha iyi nkuru cyanditse ko mu mwaka wa 2000, nyuma yo guhagarika koga kubera ibyo bibi yavuze yabonaga bikorwa, yahise ava mu kazi, yakoraga mu ruganda, ariko aza kugasubiraho kubera igitutu cy’umuryango we, ariko inkuru zikomeza gusakara zivuga ku cyemezo yafashe, birangira yirukanywe mu kazi.

Umugore we witwaga Maya Devi, yapfuye mu 2003, ntiyoga, hashize imyaka mikeya umwe mu bahungu be arapfa, nabwo ntiyahindura icyemezo cye, ndetse aza no gupfusha undi muhungu wa kabiri, ariko nabwo akomeza kubahiriza icyemezo cye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka